Trump amaze guha Isi isomo. Ati ‘nibiba ngombwa N.Korea tuzayisenya’

Perezida Trump uyu munsi mu nama rusange y'Umuryango w'abibumbye i New York

*Perezida wa Korea ngo ari ‘KWIYAHURA’
*Ati ‘igice kinini cy’isi kiri kujya ikuzimu’
*’Socialism’ ngo nta na hamwe yigeze itsinda
*Bachar al Assad ati ni ‘umwicanyi’
*Yigishije abatuye isi isomo ryo gukunda igihugu

New York – Perezida Donald Trump amaze kugeza ijambo rye ku bagize inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yikomeye cyane ibihugu bya Iran, Syria, Venezuela, Korea ya ruguru yo yavuze ko nibiba ngombwa bazayisenya burundu. Arangije atanga amasomo yo gukunda igihugu anavuga ubushongore n’ubukaka bwa US.

Perezida Trump uyu munsi mu nama rusange y'Umuryango w'abibumbye i New York

Perezida Trump uyu munsi mu nama rusange y’Umuryango w’abibumbye i New York

Perezida Trump yahereye kuri Korea ya ruguru avuga ko Amerika bizaba ngombwa ko isenya iki gihugu cyose niba kitaretse imigambi yacyo ya kirimbuzi, anaseka cyane Perezida wa Korea ya ruguru amwita ‘rocket man’ uri kwiyahura ubwe n’ubuyobozi bwe.

Perezida Trump yikomye kandi yavuze ko Iran ari igihugu cy’ubukungu buzahaye kubera imitegekere mibi yacyo.

Yavuze ko ibihugu byinshi ku isi biri mumakimbirane ati “ahubwo bimwe biri no kujya ikuzimu”

Yanenze cyane ubutegetsi bwa Perezida Bashar Al Assad muri Syria ko binababaje kuba ubwe yirasira abaturage be akoresheje intwaro mbi.

Yahise avuga Venezuela, ayita igihugu kiri gusenyuka kubera ubutegetsi bumunzwe na ruswa n’imitegekere mibi ya gikomunisti.

Yasabye abayobozi b’isi anashimira abamaze kwamagana ubutegetsi bwa Venezuela, anasaba ko abayobozi b’iki gihugu baryozwa amabi akiberamo.

Ati “Nitwe dutanga menshi kurusha mwese”

Perezida Trump yavuze ko Leta Zunze ubumwe za Amerika ari igihugu gifasha ibindi ku isi kibiha amafaranga ngo byiyubake.

Avuga ko kutagenzura bikomeye ingendo z’abimukira ku isi bitera ingaruka zikomeye n’akaga ku banyagihugu baba bahungiramo bashaka amaramuko.

Asaba  Umuryango w’Abibumbye (UN), n’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa kugerageza bagafasha ibihugu gukomera abantu ntibabihunge ibihugu byabo, Amerika nayo izakomeza kubafasha kubaha amafaranga.

Ati “Turanabikora…twatanze amafaranga menshi mu kurwanya indwara nka Malaria muri za PEPFAR, Global Fund, mu guha abagore ijambo n’ibindi… Ariko za Guverinoma zimwe ziracyabangimra uburenganzira bwa muntu.

Amerika ubu itanga 22% y’ingengo y’imari ya UN, nitwe dutanga menshi kurusha mwese… niyo mpamvu twifuza ko ayo dutanga agira uruhare mu gukomeza isi no kuyiha amahoro.

Ariko bantu mukomeye muri hano hari bamwe mugira uruhare mu bibazo by’isi, gusa twizera ko hari ubwo UN izagira uruhare mu kubaka uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure ku isi.”

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2xNRJc2

No comments:

Post a Comment