Tanzania: Impanga zavutse zifatanye zatangiye Kaminuza

Abakobwa babiri bavutse ari impanga zifatanye bitwa Maria na Consolata Mwakikuti batangiye kwiga muri Kaminuza ya Ruaha Catholic Univeristy iherereye ahitwa Rucu muri Tanzania.

Maria na Consolata Mwakikuti biyemeje kwiga ikoranabuhanga no kuzaba abarimu baryo

Maria na Consolata Mwakikuti baziga ikoranabuhanga nk’uko The Citizen ibyemeza.

Bariya bakobwa bageze kuri Kaminuza mbere y’abandi banyeshuri kugira ngo babanze kwimenyereza uko hateye.

Umwe mu barimu bigisha ikoranabuhanga witwa Robert Manase avuga ko azakora ibishoboka byose akabonera umwanya ziriya mpanga zavutse zifatanye, akazifasha uko ashoboye kose kumenya no gukoresha ikoranabuhanga.

Umwaka w’amashuri muri Tanzania uzatangira mu Ukwakira, 2017.

Bariya bakobwa babwiye abarimu ko bifuza kwiga kandi bakizigisha ibyo bize barumuna na basaza babo.

Ngo mu kwigisha barateganya kuzakoresha mudasobwa na za ‘projectors.’

Maria n’impanga ye bavutse bafatanye ibice byo ku nda kumanura.

Barasangira

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vW1a4y

No comments:

Post a Comment