Tanzania: Diamond yemeje ko yabyaranye na Hamisa Mobetho

Kuba Diamond yaba yararyamanye n'uyu munyamideri bimaze hafi umwaka bivugwa.

Nyuma y’igihe kinini bamwe babifata nk’ibihuha, Diamond Platnumz asa nk’uwemeje ko umwana umunyamideri Hamisa Mobetho aherutse kwibaruka ari uwe.

Kuba Diamond yaba yararyamanye n'uyu munyamideri bimaze hafi umwaka bivugwa.

Kuba Diamond yaba yararyamanye n’uyu munyamideri bimaze hafi umwaka bivugwa.

Hari hashize amasaha macye Hamisa Mobetho ashyize hanze ifoto aryamanye na Diamond. Ifoto yaje gukurikirwa n’amagambo menshi ya Zari wabyaranye na Diamond abana babiri, ndetse ubu ufatwa nk’umugore we.

Ubwo Hamisa Mobetho yagaragazaga ko atwite, nabwo byaravuzwe cyane mu bitangazamakuru bavuga ko ari umwana wa Diamond atwite.

Mu gihe ibi byose bivugwa, Diamond we nta byinshi ajya abitangazaho, ahubwo Zari niwe ugaragara ku mbuga nkoranyambaga asa n’utuka Hamisa Mobetho.

Hamiza yamaze kwemeza ko azita umwana we Naseeb Abdul Juma (izi rya nyaryo rya Diamond). Nubwo Diamond akomeje guceceka, kuri uyu wa kabiri yashyize kuri instagram ye amashusho (video) y’umwana w’uruhinja yandikaho ati “Intare ntoya (Diamond akunda kwiyita Simba bivuze intare)”.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2jHe6cz

No comments:

Post a Comment