Rusizi: Ababyeyi barasabwa gutembereza abana busura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda

Abana biga mu ishuri ribanza  ‘Child care Academy’ riri mu mujyi wa Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba barakangurira ababyeyi n’abandi bana gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Ibi babitangaje nyuma yaho abana 65 biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza muri iri shuri, batemberejwe ibice binyuranye by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo bakirebera ibyiza bitatse u Rwanda n’umuco w’ubutwari waranze abababanjirije.

Bamwe muri bo babwiye  Bwiza.com ko bishimiye kurenga Nyungwe bwa mbere bakagera no mu bindi bice by’igihugu, basaba abayobozi b’amashuri badatembereza abana gufatanya n’ababyeyi bagakoresha abana izi ngendo shuri,  kubera akamaro kanini zifite ko kubongerera ubumenyi.

Ntwari Mugisha Emmanuel  w’imyaka 11 y’amavuko, agira ati’’ nanejejwe no kugera ku biro by’intara yacu y’Iburengerazuba bwa mbere, nkinjira mu biro bya Guverineri wacu, nahavanye ishyaka ryo kwigana umwete nanjye nkazaba Guverineri cyangwa undi mwanya mwiza wo gukoreramo igihugu mu myaka iri imbere”.

Undi na we ati “Nishimiye kubona uruganda rwa gaz methane, Inyambo zo mu Rukari n’Ingoro y’Umwami, n’ibikoresho abakera bakoreshaga mu ngoro y’umurage w’u Rwanda, nkaba nishimiye kwirebera ibyo nigaga mu magambo nkongera ubumenyi nkanabona ibyiza biri ahandi mu gihugu cyacu nkasaba ababyeyi gukundisha abana gutembera”.

Aba bana bari baherekejwe na bamwe mu babyeyi babo, abarezi  n’abayobozi b’ikigo.

Umuyobozi w’iri shuri, Pasiteri Hakizimana Félicien, yavuze ko urugendo nk’uru ari ngarukamawaka, rufasha abana gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda, ibyo bigaga mu bitabo bakanabyibonera.

Nyiri ishuri Rev.Pasiteri Habiyambere Céléstin na we yavuze ko itorero ‘Methodiste Libre mu Rwanda’ rishyize imbere uburezi no gukundisha abana igihugu cyabo ari yo mpamvu ingendo nk’izi, mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye 19 bafite muri aka karere, bakaba bagiye gusaba ababyeyi bose bayarereramo gushyigikira iyi gahunda abana bakarushaho kumenya ibice byinshi bigize igihugu cyabo n’umuco wa bo.

Ndayambaje Alexis, umuyobozi w’ingoro y’umwami yo mu Rukari yatangarije Bwiza.com ko bishimira kubona abana bato babatemberera ari benshi,  ubona bafite amashyushyu yo kumenya umuco wa bo n’imibereho y’abami bayoboye u Rwanda.

Ati “bareke abana batembere barebe ibyiza bitatse u Rwanda bagere na hano ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda bakure bakunda igihugu cyabo n’umuco wa cyo, natwe turahari ngo tubasobanurire ibyo basanzwe biga, barusheho gutyaza ubumenyi no gukunda igihugu n’umuco gakondo w’Abanyarwanda.’’

Aba bana basuye inyubako nshya y’ibiro by’akarere ka Nyamasheke itaratahwa banahigira ibyerekeranye n’ubumenyi bw’ikirere, icyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi basobanurirwa imikorere ya Guverineri w’intara, basura uruganda rwa Gaz metane, urutare rwa Ndaba, bakomereza mu Ntara y’Amajyepfo basura ahari ingoro y’umwami Mutara III Rudahigwa i Nyanza,…

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2k593TC
via IFTTT

No comments:

Post a Comment