Ruhango: Abanyarwanda bo mu Bubiligi bishyuriye Mitiweli abatishoboye 1 260 

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi batanze Miliyoni 3 zirenga zo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, babarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

MBABAZI Francois Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ashyikiriza Mitiweli abaturage batishoboye

Uyu musanzu wa Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda Abanyarwanda bo mu Bubiligi bayanyujije muri Minisiteri y’Ubuzima mbere y’uko agera ku bagenerwabikorwa batabonye amikoro yo kwiyishyurira Mitiweli  bari mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe.

MBABAZI Francois Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko kwishyurira aba baturage bigiye kongera umubare w’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza.

Yavuze ko kuva aho umwaka wa Mitiweli utangiriye, abaturage bafite ubwishingizi bose bari ku ijanisha rya 68, imibare avuga ko ikiri hasi ugereranyije n’abagombaga kuba bamaze kwishyura.

Ati :”Rwose ni amahirwe tugize kuko hari abaturage bari mu cyiciro cya kabiri bari barabuze amafaranga yo kwiyishyurira, iyi mibare igiye kuzamura igipimo cy’abamaze kubona ubwisungane mu kwivuza.’’

NIZEYIMANA Théoneste wishyuriwe mitiweli avuga ko  gutinda kwishyura mitiweli bitaturutse ku bushake buke cyangwa kubura umwanya, ahubwo ngo byaturutse ku bukene bukabije umuryango we ufite.

Ati: “Kugira ngo tubashe kubaho ndihangana nkajya gukorera umubyizi, bakampa amafaranga make ngomba gukuramo atunga urugo, gusa biranshimishije kuba mbonye ubwishingizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye BYRINGIRO Jean Paul avuga ko abaturage bawutuye ari abahinzi, kandi ngo mu buhinzi bw’imyumbati niho bavanaga amafaranga yo kwishyura umusanzu wa Mitiweli.

Ati: “Igihingwa cy’imyumbati cyahuye n’ikibazo gikomeye cy’indwara bigira n’ingaruka mbi ku bukungu bw’abaturage. Dufite kandi n’abaturage benshi  babimukira badafite amasambu bahingamo.”

Iyi nkunga ya Miliyoni 3 zirenga Abanyarwanda baba mu Bubiligi batanze, Akarere kavuga ko bayasaranganyije mu Mirenge yose, ku buryo ngo Umurenge wa Mbuye na Byimana ariyo ifite umubare munini w’abaturage benshi bazishyurirwa.

Uyu Murenge uri ku mwanya wa 7 inyuma mu gutanga mutuelle mu Mirenge 9 igize Akarere ka Ruhango. Diaspora Nyarwanda ituye mu gihugu cya Cote d’Ivoire iherutse kwishyurira Mitiweli abaturage batishoboye bo muri aka Karere umwaka ushize wa 2016.

Bamwe mu baturage babarizwa mu cyiciro cya kabiri bavuga ko bashimishijwe no kubona Mitiweli

Inyubako y’umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango.



from UMUSEKE http://ift.tt/2xSfLiE

No comments:

Post a Comment