Rihanna yahishuye ikintu kidasanzwe yakoze akomeza kwicuza buri munsi (reba hano)

Umuhanzikazi w’umunyamerikakazi,  Robyn Rihanna Fenty umenyerewe ku izina rya “Rihanna” yatunguye abatari bake ,ubwo yatangazaga ko mu buzima bwe yicuza kuba yaratakaje ubusugi bwe.

Nk’uko ikinyamakuru the Mirror dukesha iyi nkuru cyabyanditse ngo Rihanna yavuze aya magambo ubwo yaganiraga n’umwe mu bakozi b’ikinyamakuru Elle Magazine aho uwo munyamakuru yasabye Rihanna  kumubwira ahantu ku Isi yumva bibaye ngombwa yakwisubirira .Mu gusubiza iki kibazo ngo uyu muhanzikazi yatanze igisubizo cyemeza ko yicuza kuba yaratakaje ubusugi bwe maze atangaza ko uwamuha ubushobozi, yasubira mu gihe cy’iminota icumi ya mbere ,yo kubura ubusugi bwe ngo kuko yari impano nziza kuri we akibufite.Yagize ati:”Ten minutes before I lost my virginity…and I’m holding you to that offer. LOL.”



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2vSV0pT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment