RGB yatanze miliyoni 300 ku miryango itari iya Leta isaba ko azakoreshwa neza

*Imiryango itari iya Leta ngo ni abafatanyabikorwa mu iterambere rirambye.

Kuri uyu wa kane imiryango itari iya Leta 12 yahawe inkunga ya miliyoni 300 Rwf, muri gahunda yo kuyongerera imbaraga n’ubushobozi kugira ngo ibashe gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Inkunga zatanzwe n’ibigo na za Minisiteri bitewe nicyo uwo mushinga uganishaho. Aba bafite umushinga ujyanye no kurengera ibidukikije

Abo muri iyi miryango bavuga ko inkunga zo kubafasha gukemura ibibazo bicyugarije abaturage zikiri nke mu gihe ibibazo byo bikiri umurengera.

Ni inkunga ya miliyoni 25 Rwf yahawe buri muryango kugira ngo uzashyire mu bikorwa umushinga wawo waje mu ya mbere ujyanye no kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu.

Ni ku nshuro ya kabiri hatangwa inkunga ku miryango 75 yatoranyijwe muri 200 yapiganishaga imishinga.

Ku nshuro ya mbere imiryango 27 niyo yari yahawe iyi nkungu, iyi 12 yayigenewe uyu munsi yujuje imiryango 39 imaze kubona iyo nkunga.

Imishanga yabonye inkunga ni ijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, iyo kwigisha abaturage ubuhinzi n’ubworozi bugamije umusaruro, iya serivise z’ubufasha n’ubuhuza mu by’amategeko, iyo kubungabunga ibidukikije n’iyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo mu ngo n’irikorerwa abana.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, (RGB) Prof. Shyaka Anastase yasabye imiryango itari iya leta gukomeza gukora ibiteza igihugu n’umuturage imbere.

Abo muri iyi miryango itari iya Leta bavuga ko inkunga iyi miryango ibona zo kuyifasha gushakira umuti ibibazo by’abaturage zikiri nke cyane.

Mukasekuru Deborath umuhuzabikorwa w’umuryango AENSP Plus ufasha mu kurwanya SIDA aho ukora ibikorwa byo kurwanya ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, na we yahawe inkunga.

Yagize ati: “Inkunga mu miryango itari iya Leta (societe civile) ziracyari nkeya ugereranyije n’ibibazo biri hasi mu baturage, ariko inkunga nk’izi nubwo biba ari nk’ikijojoba mu nyanja, izunganira gahunda za Leta z’iterambere no kuzamura imibereho y’abaturage.”

Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase avuga ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo batazahwema kuyishyigikira kuko ngo ari abafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Imiryango itari iya Leta ni abafatanyabikorwa bakomeye mu gufasha kugera ku iterambere rirambye kandi  ridasiga uwo ariwe wese inyuma. Niyo mpamvu Guverinoma y’U Rwanda n’abafatanyabikorwa tutazahwema gukomeza kuyishyigikira.”

Iyi gahunda yo kongerera imbaraga imiryango itari iya Leta ngo ibashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu yatangijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye One UN Rwanda.

Iyi gahunda yatangijwe mu myaka itatu ishize aho ubu igeze mu cyiciro cya kabiri, icyiciro cya mbere cyarangiye muri Werurwe 2017 hatanzwe 1 425 000 000 Rwf ku miryango itari iya leta 45.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2xzghVF

No comments:

Post a Comment