Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyamakuru wa Televiziyo CBS Peter Greenberg bivugwa ko ari gukora ikiganiro The Royal Tour kivuga ku bukerarugendo, bamaze kuzenguruka impande enye z’igihugu basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo amaparike.
Amafoto aragaragaza ko Perezida Kagame yanasuye Parike y’akagera.
Amakuru dufite aravuga ko uru rugendo rwatangiriye mu birunga basura ingagi, rwaje gukomereza ku Gisenyi ejo kuwa kane aho basuye, ndetse bakagaragara batembera ku igare, ndetse Perezida Kagame atwaye n’akamoto ko mu mazi “Jet ski”.
Kuri uyu wa gatanu amakuru agera ku Umuseke aremeza ko Perezida Paul Kagame yasuye Parike ya Nyungwe, ndetse nyuma yo kuyisura yashimiye abashinzwe iyi parike kuba bakomeje kuyifata nza uko yagakwiye gufatwa.
Mu butumwa bugufi iyi Parike yatangaje, Perezida Kagame yagize ati “Akazi keza gakorwa hano. Ndabashimira mwese kubwo kurinda aha hantu hagakomeza kuba uko hameze uku, n’uko hakwiye kumera. Murakoze cyane.”
Biravugwa ko muri Nyungwe, Perezida Kagame yaba yasuye igice gikurura abagenzi cyane muri iyi parike kizwi nka “Canopy Walkway”, ikiraro cyo mu kirere.
Amafoto agera ku Umuseke aragaragaza ko muri iyi “Tour” n’uyu munyamakuru, Perezida Kagame yanasuye Parike y’akagera.
Abakurikiranira hafi iby’ubukerarugendo bw’u Rwanda, baravuga ko uku gusura ibice nyaburanga by’u Rwanda kwa Perezida Paul Kagame bigiye gutuma abanyarwanda benshi nabo bitabira kubisura, dore ko kugeza ubu abanyarwanda bari hafi 45% gusa by’abasura parike z’u Rwanda.
Perezida Kagame mu kiyaga cya Kivu ku Gisenyi.
Jet ski ni imwe muri serivise zitangwa kuri Kivu Serena Hotel kandi ku mafaranga atageze ku bihumbi 10 ku minota itanu.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2gOCiFz
No comments:
Post a Comment