Abanyarwanda baba muri Canada bishyuye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé bw’abantu batishoboye 947, bavuga ko iki gikorwa cyashibutse ku binezaneza baterwa n’imiyoborere myiza y’u Rwanda n’impanuro z’umukuru w’igihugu.
Ngo basanze imibereho myiza ishingira ku buzima
Aba banyarwanda baba muri Canada bavuga ko batewe ishema no kuba bakomoka mu Rwanda ruri kugaragaza impinduka nziza zishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bikomeje kuranga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Joachim Mutezintare uyobora Abanyarwanda baba muri Canada avuga ko iyo mu mahanga baba bakurikira ibibera mu gihugu cyababyaye.
Ngo ibi byose byatumye bakomeza kwiyumvamo imbaraga zo gukomeza gushyigikira igihugu cyabo mu nzira yo kwigira, bahitamo kwishyurira imisanzu ya mutuelle y’abantu 947 batuye mu murenge wa Kibeho.
Mutezintare ati “Usibye njyewe wananezezwa nuko ndi umunyarwanda n’umunyamahanga iyo ageze mu Rwanda atangazwa n’ibyo rwagezeho. “
Uyu munyarwanda uba muri Canada ariko wumvikana nk’uzi ibibera mu Rwanda byose, avuga ko iyo Perezida Kagame yabasuye abigisha gukundana, kwiha agaciro no guhoza ku mutima igihugu cyababyaye, akavuga ko izi mpanuro ziri mu byatumye bakora iki gikorwa.
Mutezintare unakomoka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko iki gitekerezo yakigize ubwo yaherukaga mu Rwanda muri 2012.
Avuga ko amafaranga yo gufasha aba baturage yabonetse nyuma y’ibiganiro bagirana n’Abanyarwand baba muri Canada, buri wese akagira icyo yigomwa mu gutera inkunga iki gikorwa.
Usibye gufasha batanga ubwisungane mu kwivuza, Mutezintare avuga ko bariho banatekereza uko bazafasha abatishoboye muri gahunda ya Girinka munyarwanda bagira.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bisizi Antoine avuga ko iki gikorwa kije kubunganira mu kuzamura igipimo bari bariho muri mutuelle cya 61 %.
Abahawe ubwisungane bahise babutahana
Umuyobzi w’akarere wungirije (ibumoso) n’uhagarariye abanyarwanda baba muri canada (iburyo)
Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Nyaruguru
from UMUSEKE http://ift.tt/2vSB8my
No comments:
Post a Comment