Igihe cyose uzatekereza kujya mu rukundo ntakabuza hari inzitizi uzahura nazo bisabe kubigendamo bucece kugirango uticuza umwanya wawe wataye
Niyo mpamvu uyu munsi bwiza.com yagerageje kubakusanyiriza amakosa 6 utagomba gukora mu gihe ushaka kuryoherwa n’urukundo.
Aya ni amakosa 6 dukesha urubuga gukunda.com ugomba kwirinda hakiri kare mu rukundo rwawe rwa buri munsi:
1.Gufata umukunzi wawe nk’ikigirwamana
Yego uramukunda ariko na none kumuha ubuzima bwawe bwose sibyo, Si umugore/umugabo wawe, ni umukunzi wawe kandi mushobora kugirana ikibazo isaha ku isaha bikaba byaba ngombwa ko mutandukana.
Urakeka ko byakugendekera bite mutandukanye mu gihe wamaze kumva ko ariryo herezo ryawe kuko wamufashe nk’ikigirwamana . Mukunde ariko mu buryo burimo ubwenge wimukunda buhumyi kuko ejo byahinduka.
2.Kumarana na we igihe kinini
Ibi bijya gusa ni ingingo ibanza niba umukunzi wawe umurutisha akazi uri mu buyobe, akazi niko kagufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi.
Niko kaguha agaciro mu bandi, Mukunde ariko mugihe gikwiriye Urukundo umukunda ntirugomba kubangamira ibindi.
Tugumye ku rugero rw’akazi,numuha uyu mwanya ndetse no ku kazi bikakuviramo kwirukanwa, nyuma mukaba mwatandukana wabigenza ute. Kora ikintu mugihe cyacyo.
Wikwihunza umuryango inshuti n’abavandimwe ngo ni uko wabonye umukobwa/umuhungu musigaye mukundana wumva wimariyemo. Ejo atazakwanga cyangwa ukabona impamvu ituma mutandukana ukabura byose. mbese muri make kururukururu ya buri kanya nta kiza yabagezaho.
3.Kumutakazaho amafaranga y’umurengera
Abahungu nibo bakunze kugwa muri iri kosa , gukunda umukobwa ntibivuze kwirarira no gusesagura, Kumumariraho ibyawe byose sibyo bituma agukunda cyane. Uko ukomeza kumuha no kumuteretesha amafaranga ageraho akakubona nk’ikigega k’imari cyangwa umuterankunga we kuruta kuba umukunzi we . Gusa ariko ntibivuze ko aramutse agize ikibazo kuhutirwa gikeneye amafaranga utayamuha ariko wabanje gusuma neza inshingiro ry’ayo mafaranga.
4.Kurengera
Kwirirwa umwandikira ,umuhamagara n’ibindi nkabyo ukarenza urugero sibyiza. Uzatuma akurambirwa. Genera umwanya buri kintu , Kora imirimo ya buri munsi ikureba. bwiza.com yifashishije ingero zatanzwe n’abasomyi, kirazira gukunda ukarengere ngo ukore n’ibidakorwa, Ibintu iyo bikozwe kur ugero rwo hejuru bigira isura mbi.Ihe igihe runaka uzajya umuhamagara niba aba kure cyangwa igihe muzajya muhura niba bishoboka.
5.Gufuha cyane
Abesnhi bkunda kuvuga ko ikimenyetso cy’urukondo ari ugufuha , birashoboka ariko gufuha cyane ukarenza urugero nubigira uziyangiriza ubwonko ute umurongo w’ubuzima mbese muri make umutima wawe ujye uhora uhagaze.
Mugirire icyizere nawe azakigenderaho numufuhira bikabije ejo akaguhemukira, n’abandi bose muzakundana uzajya uhora wumva ko ntakizere wabagirira ubihirwe n’urukundoa aho kurwishimiramo.
6.Kuryamana na we
Abakobwa nibo bakunda kwishuka ko gukorana imibonano mpuzabitsina kenshi n’ umuhungu ariko kumugaragariza urukundo, ni ukwibeshya , uko muryamana niko azagufata nk’igikoresho yifashisha mu kwishimisha akubonemo biri hanze, ..
Nyuma bizarangira agiye kubana akaramata n’abandi bakobwa bafite umutima. Uzisanga warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina nta gitangira kandi wari uziko uri kubikorera urukundo. Iherezo ryawe ni irihe? Uzubaka rukomere?
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xBa5ge
via IFTTT
No comments:
Post a Comment