Ni kuki urukundo ari ryo tegeko risumba ayandi yose?

Bibiliya isaba abantu gukunda Imana bataryarya, ndetse bakanakundana hagati ya bo, n’umutima, n’ubwenge, n’ubugingo, n’imbaraga bya bo kuko iri jambo rivuga neza ko ukunda mugenzi we adashobora kumugirira nabi cyangwa ngo amwifurize ikibi. Ni yo mpamvu itegeko risumba ayandi yose rikubiye mu ijambo urukundo.

Muri Luka 10:27 ndetse no muri  Matayo 22:37-40 hagira hati « Yesu aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda”.

Gukunda Imana n’umutima, bisobanura kuyiyereka uko turi n’amarangamutima yacu meza cyangwa mabi tukabikora nta buryarya. Amarangamutima yacu ni ibyishimo, uburakari, agahinda, ubwoba, kwiyanga, inzika, isoni, ishyari, gufuha, kwiciraho urubanza, irari n’ibindi.

Gukunda Imana n’ubwenge n’ubugingo n’imbaraga, bisobanura kuzirikana no guha Imana umwanya mu bitekerezo, mu marangamutima no mu bikorwa byacu.

Ibyo ubwenge bushobora kudukoresha, iyo tubikoze tuzirikana ko Imana ibireba kandi ibirimo tuba dukora mu buryo bw’umwuka.

Iyo utaramenya ko amarangamutima, ubwenge, imbaraga, abantu, ibintu byose utunze nawe ubwawe atari ibyawe maze ngo ubyegurire Imana; uba utaregera ku kigero gishyitse cyo gukunda Imana.
Gukunda Imana muri ubwo buryo butubohora ku by’isi kandi bikadufasha gusenga no kuyiramya no mu gihe cy’imirimo yacu dukora.

Gukunda bidufasha kubahiriza andi mategeko tutanabyitayeho cyane. Icyo gihe ntutekereza gusambana kuko umubiri atari uwawe kuko wawuhaye Imana, ntiwiba kuko utiyibira n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wswPi1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment