Muhanga: Pasiteri warongoye inkumi arusha imyaka myinshi yavugishije benshi - Amafoto

Ubu bukwe bwavugishije benshi amangambure, ni ubwa Pasiteri Buruga Aloys Gonzaga n'umukunzi we Umutoniwase Solange, bivugwa ko amurusha imyaka irenga 35 ariko ibi bikaba bitarababujije kwikundanira ndetse bakanashinga urugo nyuma yo gukora ubukwe bw'urukererezabagenzi.

Ubu ni ubutumire mu bukwe bwa Pasiteri Aloys n'umukunzi we Umutoniwase Solange

Saa tatu za mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017, nibwo Pasiteri Buruga Aloys Gonzaga n'abari bamugaragiye, bagiye i Ruli mu karere ka Muhanga mu mihango yo gusaba no gukwa Umutoniwase Solange. Mu masaha y'amanywa, ubukwe bwakomereje mu mihango yo gusezerana imbere y'Imana yabereye mu rusengero rwa Revival Mission Church rwa Muhanga, maze nyuma y'iyo mihango abatumiwe bakirirwa mu cyumba cya Lumina nacyo kiri aha mu mujyi wa Muhanga.

Ubu bukwe bwatashywe n'inshuti hamwe n'imiryango y'abageni bombi, ariko hari n'abahageraga bameze nk'abashungera bigaragara ko bari batangajwe n'ikinyuranyo cy'imyaka y'abageni, dore ko n'ubwo abageni ubwabo batabyihamirije, bivugwa ko umugabo arusha umugore imyaka iri hejuru ya 35.

Kuva ubukwe bwaba, amafoto y'aba bageni yagiye akwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Facebook, abantu bagaragaza ko batangajwe n'ubu bukwe, abandi bakagaragaza ko ari ikimenyetso cy'urukundo nyarwo rudashingira ku kinyuranyo cy'imyaka, cyane ko abageni bombi bujuje imyaka y'ubukure.

Mu kiganiro n'Ikinyamakuru Ukwezi.com, Pasiteri Buruga Aloys Gonzaga yavuze ko nta kintu yifuza gutangariza itangazamakuru ku bijyanye n'ubukwe bwe, iby'umugeni baherutse kurushingana n'iby'urukundo rwabo muri rusange.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2weEJXy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment