Abakorera mu gakiriro ka Bishenyi ko mu Karere ka Kamonyi baravuga ko benda gufunga imiryango kubera ikibazo cyo kubura abaguzi bagatanga impamvu ubuyobozi buhakana buvuga ko ikibazo bafite giterwa n’uko aka gakiriro kataramenyerwa.
Iyo ugeze kuri aka gakiriro ngo nta rujya n’uruza rw’abantu uhabona nk’uko biba bimeze ku tundi dukiriro.
Ibi bigafatwa nk’ikigaragaza igihombo abakorera muri aka gakiriro bahura nacyo ngo baterwa no kubura abaguzi ku buryo ngo ibyo bakoze bimara igihe bitaguzwe kugeza nubwo ibyangirika bishobora kurangira.
Aba baturage bakora imyuga itandukanye kandi bavuga ko batazi impamvu yo kubura abaguzi ariko mu zo bakeka harimo kuba biterwa nuko batangiye kwakwa umusoro hakiri kare bataramenyerwa n’abakiliya, ubukode bw’ibibanza buri hejuru nabwo butuma badakuramo n’ayo baba bashoye, mu gihe abandi batunga urutoki bagenzi babo bagikorera mu ngo batuma ntawe ujya kugurira mu gakiriro asize ibyo agura mu ngo, ibi byose bakeka ko byaba ari byo bituma bahomba bikomeye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi nk’uko RoyalTv dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, buvuga ko abakiliya bahari muri aka gakiriro nubwo ngo atari benshi, bitewe nuko nta gihe kahamaze, ariko ngo bukomeje ubukangurambaga bwo kuvana abakorera mu ngo ngo baze gukorera hamwe n’abandi mu gakiriro.
Gukorera hamwe by’umwihariko muri utu dukiriro, ni intego ya leta yo guha agaciro imyuga n’ubumenyi ngiro ,abo byahiriye bavuga ko nta kindi bakora kikabinjiriza amafaranga kurusha ibyo bakora, bikaba byaba ari ikibazo aba bo muri Kamonyi niba ibyo bavuga ari byo koko ko bagiye guhomba kugeza aho bifuza gusubira gukorera ahatemewe mu ngo, mu gihe ahubwo hagakwiriye kuba hitezwe ibyo bagezeho mu gihe kigera hafi ku mwaka bakanguriwe aka gakiriro.
Agakiriro ka Bishenyi kubatswe mu mihigo y’umwaka wa 2014/2015. Gakorerwamo ibikorwa bitandukanye nk’ububaji ndetse no gusudira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2x3rqge
via IFTTT
No comments:
Post a Comment