Muri iyi minsi inganda nyinshi zikora Amadarubindi, amataratara cyangwa indorerwamo zo ku maso, ubu zirigusohora cyane afite ibirahure byagutse cyane ubona ko aba ari binini. Ibyamamare bitandukanye biri kugaragara byambaye ubwoko bw’ayo Madarubindi.
N’abakuze nabo bari kuyambara.
Nk’uko bimaze kuba umuco mu bijyanye no kurimba, abahanga imideli bakomeza gukora ibintu bishya bagendeye ku byari bisanzwe biriho.
Kuri ubu inganda zikora imirimbo itandukanye irimo n’Amadarubindi ziri gusohora Amadarubindi afite ibirahure binini kandi mu buryo butandukanye. Abakunzi b’imirimbo nabo ubona ko bishimiye uburyo aya Madarubindi akozwemo.
Hari n’ay’abagabo.
Usibye ibyamamare bitandukanye muri aka Karere ka Afurika y’iburasirazuba biri kugaragara byambaye aya Madarubindi, ubu no mu Rwanda hari abazwi bari kwigaragaza bayambaye, muri abo twavuga nka Charly na Nina.
Charly na Nina nabo muri iyi minsi bari kwambara aya Madarubindi.
Ku masoko atandukaye hano mu Rwanda acuruza ibijyanye no kurimba wahabona aya Madarubindi nawe ukarimba, agurishwa ku biciro bitandukanye bitewe n’ubwoko bwayo n’aho wayagurira. Ibiciro bihera ku bihumbi 3 000 Frw kuzamura.
Kim Kardashian nawe ajya yambara aya Madarubindi.
Robert Kayihura
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2fsvm0k
No comments:
Post a Comment