Ku buryo BUTUNGURANYE Diamond Platnumz akoreye igikorwa gikomeye umunyamideli wamushinjaga ko babyaranye, bitangaza abatari bake (isomere)

Hari hashize iminsi itari mike umuhanzi Diamond Platnumz yotswa igitutu ku buryo bukomeye nyuma yo gukomeza kwihakana umwana byavugwaga ko yabyaranye n’umunyamideli, Hamisa Mobetto gusa kuri ubu uyu muhanzi akoze igikorwa gikomeye ndetse gitunguye abatari bake nyuma yo kwemera ko umwana w’umuhungu wanamwitiriwe(wahawe amazina ye) ari we wamubyaye ndetse anasaba imbabazi umugore we Zari.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya , ngo mu kiganiro Diamond yagiranye na Clouds Fm kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Nzeri 2017, yemeje mu buryo budasubirwaho ko ari we Se w’uriya mwana, nubwo yari amaze igihe amwihakana ndetse akavuga ko atigeze aryamana na Hamisa.Uyu muhanzi akaba yavuze ko yari yaragiranye isezerano na Hamisa, ryo kubika ibanga ry’umubano wabo ndetse n’ibijyanye n’uruhinja ariko umukobwa aza kumutenguha maze akwirakwiza amakuru yose ku mbuga nkoranyambaga, bituma ibyari ibanga bijya ku karubanda. Yavuze ko impamvu yakomeje kwihakana uwo mwana ari ubwoba yari afite ko urugo rwe rushobora gusenyuka bitewe n’umubano mwiza yari afitanye na Zari ,ngo ntiyifuzaga ko hagira Kidobya iza mu rukundo rwabo.Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza uburyo Zari ari bwakire iyi nkuru, dore ko byavugwaga ko ibi bishobora kubatandukanya, kuko bigaragara ko Diamond yakomeje kugenda amuryarya bikomeye ndetse akamuca inyuma inshuro nyinshi.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2heKRtq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment