Koreya Ruguru yashyize ahagaragara amafoto ashobora kongera urwango yari ifitanye na USA

Aya mafoto yashyizwe ahagaragara na Koreya ya Ruguru agaragaza ubugome ndengakamere bwakorerwaga ababyeyi ndetse n'abana b'abanyakoreya ya Ruguru bukorwa n'ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari asanzwe ari mu nzu ndangamurage y'iki gihugu.

Kuri ibi bihangano haragaragaraho amwe mu mashusho ateye ubwoba nk'ahagaragara abasirikare b'abanyamerika bari gushinyagurira umunya Koreyakazi bamukura amenyo bakoresheje ibyuma, ndetse hari n'aho basaturaga umuntu umutwe bakoresheje urukezo, abandi batwikwa bareba n'ibindi biteye ubwoba.

Daily Maily ivuga ko ibi bihangano byakozwe mu mwaka wa 2005 bikaba biri munzu ndangamurage ya Sinchon.Abanyabugeni b'abahanga bo muri iki gihugu bakaba barabikoze bagamije kwerekana ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Koreya ya Ruguru hagati y'umwaka wa 1950 na 1953 bukozwe n'ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bivugwa ko ubu bwicanyi bwakorewe abanyakoreya ya Ruguru hagati y'umwaka wa 1950 na 1953 bwahitanye inzirakarengane zisaga ibihumbi Mirongo itatu na bitanu (35.000).

JPEG - 95.4 kb

Abagabo bicwaga babamanitse mu migozi

JPEG - 114.9 kb

Uyu mugore babanje kumukura amenyo bakoresheje ipensi mbere yo kumwica

JPEG - 99.9 kb

Ibi bihangano bigaragaza uburyo n'impinja zitagirirwaga impuhwe

JPEG - 95.3 kb

Aha bagaragaza uburyo hari abicwaga basataguwe imitwe
Aha bagaragazaga ubugome ndengakamere bwakorwaga n'ingabo za USA

JPEG - 77.5 kb

Ib bihangano bigamije kongera urwago abaturage bo mu bihugu byombi bari basanzwe bafitanye

Ibi bihangano bigaragaza ubugome bukabije no kutagira impuhwe ku ingabo za USA

JPEG - 109.2 kb

Biragoye kubirebesha amaso

JPEG - 74.7 kb

Bamwe bashumurirwaga imbwa zikabarya ari bazima



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xAcvuR
via IFTTT

No comments:

Post a Comment