Kenya: Umupasiteri yivuganye umugabo wamufashe amusambanyiriza umugore

Umupasiteri witwa Fred Ochieng wo muri Kenya aherutse kwivugana umugabo wari umutaye muri yombi amusambanyiriza umugore.

 

Uyu mupasiteri wari wihigikanye umugore uteri uwe, ubwo uyu mugabo yari yagiye mu kazi k’ibijyanye no gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu gace ka Osiri yataha agasanga rwambikanye ariko umupasiteri ikimwaro kikamutera kwivugana uyu mugabo witwa Tobias Oyoo.

Tobia w’imyaka 32 yahawe amakuru ko umugore we aryamanye n’uyu wiyita umukozi w’imana mu bisambu, ubwo yahitaga ata akazi akajya kubareba aho bari bamurangiye, yagerayo akahasiga ubuzima, ubu uyu mupasiteri akaba ari mu butabera.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko umugore w’imyaka 28 akimara kubona aba bagabo bafatanye mu mashati we yakijijwe n’amaguru, iby’urupfu rw’umugabo we akaza kubyumva nyuma.

Uyu muvugabutumwa ngo yagundaguranye na Tobiaa biratinda ariko biza kurangira amukubise ku rutare ahita apfa, akaba yisobanura avuga ko yamwishe atabishaka ko yirwanagaho kuko nyakwigendera yari yaje n’uburakari bwinshi.

Umuyobozi w’agace uyu mugore n’umugabo bari batuyemo, David Oula avuga ko uyu mugore n’umugabo bari bashakanye vuba ariko abayobozi bakaba bahoraga bahosha amatiku ya bo bashinjanya gucana inyuma ndetse no kuba uyu mugore yaryamanaga n’uriya mupasiteri bikaba Atari ubwa mbere byari bivuzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2yuDKUD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment