Kayonza: Abataratanga ‘mutuelle’ barashinja abayobozi kubagirira nabi

Dusingizumukiza Alfred uyobora uyu murenge wa Kabarondo arahakana ibivugwa naba baturage byose

*Bavanwa mu ngo ku ngufu bakajyanwa ku murenge/akagari bakicazwa hasi
*Bavuga ko babiriza aho basa n’abafunze
*Abayobozi buhaka ibi byose

Mu murenge wa Kabarongo abaturage batarabashaka gutanga ubwisungane mu kwivuza bavuga ko abayobozi ku nzego zo hasi hamwe n’abashinzwe umutekano kuri izo nzego babatwara ku murenge cyangwa ku kagari ku ngufu bagasa n’abafunzwe. Abayobozi bo barabihakana bakavuga ko icyo bakora ari ukubakangurira gutanga ubwo bwisungane.

Dusingizumukiza Alfred uyobora uyu murenge wa Kabarondo arahakana ibivugwa naba baturage byose

Dusingizumukiza Alfred uyobora uyu murenge wa Kabarondo arahakana ibivugwa naba baturage byose

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wacu ntibifuje gutangazwa amazina, bavuga ko hari abo bafunze by’igihe gito kuko batatanze ubwisungane mu kwivuza.

Aba ni abaturage bo mu tugari twa Cyinzovu, Rusero na Cyabajwa twaganiriye.

Umwe muri bo ati “njyewe bantwaye kabiri, iyo bakugejejeyo uhinduka imfungwa badukoresha ibyo bashaka bakirirwa batwicaje ku zuba bakubwira ngo reba hejuru. Noneho ngo bagiye kujya batujyana i Rukara mu nzererezi”.

Undi ati “Uku kwezi kose tukurangije baza kenshi, kuwa gatandatu baraje saa kumi n’imwe za mugitondo baratubyutsa umukuru w’Umudgudu n’inkeragutabara baratujyana.

Undi ati”Ntabwo nanze kuvuza umuryango wanjye ariko nta mikoro, na mbere nararihirwaga none banshyize mu kiciro cya gatatu cy’abakungu n’ubu ejo bazaza kudupakira kuko niwo munsi baduhaye”.

Undi mugabo wo mu kagari ka Cyinzovu mu mudugudu wa Nyabisenga avuga ko nawe umuyobozi w’umudugudu yamubwiye ko azamufungisha nadatanga ‘mutuelle’

Alfred Dusingizumukiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo avuga ko nta muturage ufungirwa kudatanga mutuelle ahubwo ko hakunda gukorwa ubukangurambaga hakaba abatabyumva kubera imyumvire yabo.

Ati “Ni imyumvire…….kuko Mutuelle ni ku nyungu y’umuturage ntabwo ari iy’umuyobozi. Agomba kumusobanurira kuko ubukangurambaga ni process”.

Hari ahandi hamwe na hamwe gihugu abaturage bashyizweho ingufu ngo batange ubwisungane mu kwivuza ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alvera Mukabaramba yasabye abayobozi  kudakoresha ingufu gusaba abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ahubwo hagashyirwaho ubukangurambaga butagize uwo buhutaza.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wldpHK

No comments:

Post a Comment