Ikipe ya rayon Sports yerekeje kuri uyu wa 19 Nzeri 2017 mu karere ka Rubavu aho igiye guhura n’ikipe ya Enticelles mu irushanwa ryiswe FEZABET ndetse no gutegura umukino wo gutegura umukino wa super cup.
Ni nyuma y’uko iyi kipe ya Rayon Sports yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’Agaciro hakoreshejwe uburyo bwa tombora, iyi kipe ikaba ikomeyeje imikino mu irushanwa rya FEZABET, mu mukino ugomba kubera mu karere ka Rubavu ku mugoroba w’ejo kuwa Gatatu.
Muri uyu mukino, abakinnyi baherutse gusinya amasezerano muri Rayon Sports bazaboneraho akanya ko kwigaragaza mu kibuga.
Nyuma y’iri rushanwa rya FEZABET ikipe ya Rayon igihe guhuriramo na Enticelles bigapima amahirwe, biteganyijwe ko izahura na mukeba way o APR Fc mu mukino wa Super coupe.
Umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR uteganyijwe muri wikende iri imbere, Rayon ikaba yaratsinze APR igitego 1-0 mu mukino wabanje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2ybjsPI
via IFTTT
No comments:
Post a Comment