IBUKA yabajwe n’urupfu rwa Kamana wakekwagaho Jenoside wagiye ataburanishijwe

Claver Kamana ubwo yatabwaga muri yombi mu myaka 9 ishize.

Umuryango wiyemeje gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa “CPCR” watangaje ko Claver Kamana wakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yapfuye. Umuryango Ibuka wahise utangaza ko ubabajwe no “kuba apfuye ataburanishijwe ngo aba yakoreye ibyaha babone ubutabera.”

Claver Kamana ubwo yatabwaga muri yombi mu myaka 9 ishize.

Claver Kamana ubwo yatabwaga muri yombi mu myaka 9 ishize.

Kamana Claver ngo yitabye Imana tariki 17 Kanama ariko urpfu rwe ntirwahita rumenyekana. Kuri uyu wa kane nibwo Umuryango wiyemeje gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa  “Collectif des Parties Civiles Pour le Rwanda – CPCR” yatangaje ko yapfuye, ndetse uvuga ko ubabajwe no kuba apfuye yitwa umwere.

Kamana wabaga mu buhungiro mu Bufaransa kuva mu 1999, apfuye yavutse mu 1940, akaba ari umwe mu bakekwaho Jenoside wakurikiranwaga n’inkiko.

Kamana wari rwiyemezamirimo mbere ya Jenoside ndetse ngo akaba yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Juvenal Habyarimana, yakekwagaho kuba yarayoboye umutwe w’interahamwe.

Yakekwagaho kandi kugira uruhare mu gushishikariza abantu gukora Jenoside, ndetse nawe ubwe akaba yarayikoze hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Kamana ngo yagize uruhare mu gutegura, kuyobora no kugira uruhare muri Jenoside, gufata ku ngufu, kubiba urwango, n’ibindi binyuranye.

Tariki 26 Gashyantare 2008, Kamana yafatiwe Annecy mu Bufaransa hagendewe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zasohowe n’ubutabera bw’u Rwanda ariko yari ataraburanishwa.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryangu z’abarokotse “IBUKA” yabwiye Umuseke ko bibabaje kubona hari ibihugu bikomeye biba byarasinye amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’amahame y’ubutabera ariko imyaka ikaba 23 nta musanzu wabyo babona mu butabera, cyane cyane ubutabera bushingiye ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe mu Rwanda.

Yagize ati “Bikaba binababaje kubona, nk’umuntu aba yitabye Imana kuriya bari bazi aho ari, bazi ko ashakishwa ariko bataramuciriye urubanza.

Ariwe agiye atabonye ubutabera kuko yagombaga kuba yarahanwe n’inkiko, n’abo yahemukiye, nk’abo yakoreye icyaha aba agiye nabo batabonye ubutabera, ni ikintu kibabaje ibihugu bikwiye kwikubita agashyi.”

Ahishakiye avuga ko kugera magingo aya ibihugu nk’Ubufaransa bizi aho abahekuye igihugu baherereye kandi bazi ko bashakishwa, agasaba ko “bafasha ubutabera ntihazagira n’abandi bashobora kuva ku isi batabonye ubutabera”.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2jrod5i

No comments:

Post a Comment