Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Nzeri 2017 watangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guta muri yombi no kubangamira abatavuga rumwe nayo kuva perezida w’u Rwanda yakongera gutorwa muri Kanama.
Human Right Watch ikaba ivuga ko mu bibasiwe harimo Diane Rwigara, umuryango we, abamushyigikiye, ndetse n’abayobozi benshi n’abayoboke ba FDU-Inkingi.
Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, Ida Sawyer, mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko kwibasira abatavuga rumwe na leta kwa Guverinoma y’u Rwanda kugaragaza ko ititeguye kwihanganira abayinenga cyangwa uruhare rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ngo ni ubutumwa kuwagerageza guhindura ibyo bintu.
Uyu muryango urakomeza uvuga ko nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bafite intege nke, ngo hari abangiwe kwiyamamaza mu matora usibye babiri; Frank Habineza na Philippe Mpayimana kandi nabo ngo bakorewe ihohoterwa ndetse baterwa ubwoba.
Ibi Human Rights Watch irabivuga mu gihe kuri uyu wa Kane, itariki 28 Nzeri, ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda (NFPO) ririmo amashyaka 11 yemewe mu Rwanda, rishima uko amatora yagenze.
Umuvugizi w’iri huriro, Hon. Clotilde Mukakarangwa wo mu ishyaka PDC avuga ko bohereje indorerezi zakurikiranye amatora nk’uko byari mu nshingano zabo, kandi bakaba baranyuzwe n’uko amatora yagenze.
Humana Rights Watch yo ikomeza ivuga ko mu minsi yakurikiye amatora yavuganye na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’abaturage basanzwe ngo bemeza ko habaye amakosa haba mu gihe cyo kwiyamamaza no mu matora nyir’izina.
Uyu muryango wagarutse ku itabwa muri yombi rya Diane Rwigara mu minsi ishize kuwa 29 Kanama aho ngo yajyanywe agahatwa ibibazo n’abo mu muryango we nyuma ngo babuzwa kuva mu rugo rwabo.
Aba kandi bongeye gutabwa muri yombi kuwa 23 Nzeri kuri ubu bakaba bari mu maboko ya polisi.
Nubwo HRW ivuga ko Diane Rwigara akomeje guhohoterwa, Kuva kuri uyu wa Mbere ushize nibwo bwa mbere hageze hanze amajwi yumvikanisha umugambi w’abo mu muryango wa Rwigara bakekwaho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, aho mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ku buryo bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, n’uko bashyigikiye icyabuhungabanya.
Usibye Diane Rwigara, Human Rights Watch yanagarutse ku bayoboke 7 ba FDU-Inkingi baherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano barimo abayobozi baryo bane ari bo; Boniface Twagirimana nka visi perezida, Ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka, Fabien Twagirayezu, ushinzwe umutungo wungirije, Leonille Gasengayire, na Gratien Nsabiyaremye, komiseri wungirije. Naho ngo uwitwa Theophile Ntirutwa wari ukuriye iri shyaka muri Kigali, we ngo yaburiwe irengero kuva kuwa 06 Nzeri mu gihe abandi bayoboke batawe muri yombi ngo mu minsi yakurikiye.
Aba nabo ubwo bari imbere y’urukiko kuwa 20 Nzeri 2017, Ubushinjacyaha bwabareze kurema umutwe wa gisirikare utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nyuma yo kwiregura kw’abaregwa, ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha bakekwaho, kuba bakwica iperereza, gusibanganya ibimenyetso, kwihisha ubutabera no gutoroka.
Umushinjacyaha akaba yarahishuye ko abaregwa bafunguwe babangamira iperereza rikorwa kuri Maj. Faustin Ntilikina ku bufatanye n’ubutabera bw’u Bufaransa.
Yagize ati “Bafite imikoranire na Maj. Ntilikina Faustin uba mu Bufaransa, ari nawe uhuza ibikorwa by’iri tsinda ku rwego mpuzamahanga. Turimo gukorana n’ubutabera bw’u Bufaransa ngo Ntilikina afatwe akurikiranwe kuri ibi byaha na bagenzi be.”
Mu gusoza, HRW ikaba yasabye abayobozi b’u Rwanda kugaragaza aho uyu Ntirutwa wo muri FDU afungiye kandi ngo abafunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakabibazwa. Ubutegetsi kandi ngo bugomba gukora ku buryo inkiko zidakoreshwa mu nyungu za politiki kandi abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjwa ibyaha bagahabwa ubutabera butabogamye.
Si inshuro ya mbere HRW isohora ibyegeranyo bitandukanye ku Rwanda ariko iteka ugasanga bitavugwaho rumwe n’impande zombi, aho Guverinoma y’u Rwanda ishinja uyu muryango gukomeza kwica nkana amasezerano wagiranye n’u Rwanda hagamijwe kunoza ubunyamwuga mu byegeranyo byinshi irukoraho umwaka ku wundi.
Ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yabonanaga na Lewis Mudge, wari uhagarariye HRW muri Afurika, muri Mata 2014, yamugaragarije ko uyu muryango ukomeje kwica nkana amasezerano wagiranye n’u Rwanda bishobora gutuma ruyasesa.
Icyo gihe Busingye yagize ati “Dufitanye amasezerano, ubushakashatsi badukozeho nibatubwire, niba bavuze ko turi paradizo tubabwire tuti ‘mwakoze cyane, cyangwa tuvuge tuti aha ariko siko tubibona’[…] Si byiza ko bandika gusa, natwe dufite uburenganzira bwo kuyavugaho, ni inshingano zacu gusobanurira Abanyarwanda n’Isi ibyatuvuzweho.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wmXvgd
via IFTTT
No comments:
Post a Comment