Kuri uyu wa gatanu ubwo Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma, hatangijwe amarushanwa yiswe ‘Andika Rwanda’ azahuza abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo kwandika ibitabo mu ruririmi rw’ikinyarwanda.
Muri aya marushanwa hazandikwa ibitabo mu Kinyarwanda
Amarushanwa ‘Andika Rwanda’ akaba yaratangiye gukorwa mu bihumbi 2014, amaze kwandikwamo inkuru 36 n’ibitabo ibihumbi 15 byanditswe mu Kinyarwanda.
Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za America mu Rwanda, Ericas J.Barks-Ruggle avuga ko aya marushanwa azafasha abana b’u Rwanda gukunda gusoma kuko bazajya basoma inkuru zanditswe na bagenzi babo kandi zikandikwa mu rurimi bose bazaba bumva.
ati “Azafasha abana kumenya ururimi rwabo gakondo kuko uko azajya mu marushanwa bizatuma inkuru yanditse ikundwa na bagenzi be uko bazajya bagenda bayisoma bizabafasha kongera ubumenyi mu gusoma kuko ibitabo bizaba byatsinze tuzashyira mu mashuri atandukanye.”
Avuga ko aya marushanwa azanafasha u Rwanda kumenya aho rugeze mu guteza imbere umuco wo gusoma mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyeshyaka avuga ko iyo ururimi kavukire rwizwe neza mu myaka ya mbere y’amashuri rugira uruhare mu gutuma abana bumva neza andi masomo.
Ati “Ibi twabishyize mu nteganyanyigisho nshya kugira ngo byibuze abana bige mu rurimi rw’ikinyarwanga ku buryo byabafasha kwiga andi masomo bayumba neza.”
Avuga ko ururimi rw’ikinyarwanda ruhuza abana n’ababyeyi bityo ko rukwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abana bakure bazirikana aho bakomoka.
Ati “Tutarukundishije abana bacu bakiri bato nibamara gukura ntabwo baziyumvamo ko ari Abanyamahanga, biba byoroshye kongera kubagarura niba dutekereza umuco dutekereze no kururimi rwacu, umuco burya unyuzwa no mu rurimi.”
Alexis Alubisiya uyobora umushinga w’ubukangurambaga ‘Mureke Dusome’ ugamije guteza imbere umuco wo gusoma mu rurimi rw’ikinyarwanda avuga ko abana bigishijwe gusoma ururimi kavukire biborohera kumenya izindi ndimi.
Avuga ko hari ibihugu byo muri Africa bifite Politiki zo kwigisha abana mu ndimi kavukire ariko ikibazo kikaba mu kuzishyira mu bikorwa kuko hari abavangamo indimi z’amahanga.
Ati “Ibyo rero u Rwanda rukaba rwarabyanze kandi n’inzego zose zirebwa n’uburezi zirakorana neza kugira ngo butere imbere.Turashima.”
Ashima Leta y’u Rwanda yamaze gushyiraho imfashanyigisho n’ibikoresho bifatika byafasha abarezi kwigisha neza ururimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri abanza.
Avuga ko mu Rwanda hari ibindi bikorwa byashyizwemo ingufu bishobora gufasha abana guhorana inyota yo gusoma nk’amasomera agiye ari mu midugudu itandukanye na clubs zo mu mashuri
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2vT5WUm
No comments:
Post a Comment