Ese umugore ashobora kuzana amavangingo nta mibonano mpuzabitsina arimo gukora (igice cya 8)

Mu bice 7 byatambutse, hari byinshi byasobanuwe bijyanye n’ukunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ikibazo benshi bagiye bahuriraho kinateye inkeke, ni ukwibaza niba umugore ashobora kuzana amavangingo mu gihe atarimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Aha igisubizo ni uko umugore ashobora kuzana ayo mavangingo mu gihe yaba arimo kwikinisha.

Ikindi gishoboka umugore ashobora kuba arimo kureba film z’ubusambanyi cyangwa se ibindi binjanye n’imibonano mpuzabitsina, icyo gihe ashobora kumva ashatse umugabo cyane mbese yumva yashyutse ku kigero cyo hejuru.

Aha ashobora kwikorakora kuri bimwe mu bice by’igitsina cye nko kuri rugongo n’ahandi, iyo asanzwe agira aya mavangingo ashobora guhita ayazana ako kanya ariko ibi biba ari mu buryo bwo kwikinisha, kuko umugore azana amavangingo neza kandi bitanamwangirije ubuzima iyo arimo gukora imibonano mpuzabitsina byemewe [umugabo n’umugore].

Naho ubundi ushobora kumva ufite amazi menshi mu gitsina mu gihe utari mu mihango cyangwa utarimo no guterwa akabariro, aya aba ari amazi kamere. Ashobora kuza wajya kureba ugasanga ikariso yatose, rimwe na rimwe ukabona anashoka ku maguru ubaye uhagaze cyangwa se ikariso igatoha bikagera n’inyuma ku myenda wambaye.

Iki gihe ntuzahite wumva ko ari amavangingo yizanye, biranashoboka ko ari n’ururenda ruva mu gitsina cy’umugore ariko ibi byose ntuzahite wumva ko ari amavangingo, ntuzumve rwose ko wanyaye byacitse, kuko ushobora no kuba ushyukwa kuri iki kigero ibyo wambaye bigatoha ariko wabonana n’umugabo akakunyaza bikanga.

Ku bagira uru rurenda mu gitsina cyangwa akumva rumeze nk’amazi, rubaye ruje ukumva -uryaryatwa,ukokerwa, rugahumura nabi, cyangwa rugahindura ibara,ihutire kwa muganga kuko hashobora kuba hari mikorobi yakwinjiyemo cyangwa ubundi burwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mugore niba ubasha kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ni umunezero mu rugo rwawe, kuko iki ni ikintu kirimo gusenya ingo nyinshi abagabo bagaca inyuma abagore babo bagiye gushaka ababanezeza mu buriri.

Ariko na none niba utanayazana, umugabo ntiyumve ko ari wowe kibazo birashoboka ko waba unayafite ariko umugabo atazi kuyashakisha, akayakurekeramo. Icy’ingenzi ni uko mwajya mwicara mukabiganiraho igishoboka mu kagifatira umwanzuro hamwe.

NB: Izi nyigisho zigenewe abashakanye n’abari mu nzira yo ku rushinga, rubyiruko mwirinde kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi kuko ushobora kuvanamo uburwayi nka VIH/SIDA, gutwara inda itateguwe.

Tanga igitekerezo cyawe niwa wumva ko hari icyo cyamarira abasomyi, cyangwa utwandikire kuri Gentillekamikazi@gmail.com, Watsapp 0785058200

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Theoneste@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wcjN3n
via IFTTT

No comments:

Post a Comment