ADEPR: Dove Hotel igiye kwandukurwa kuri Nahayo Sylvere yandikwe ku muvugizi w’itorero

Nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko Nahayo Sylvere wari wanditsweho Dove Hotel ishingiye ku itorerpo rya ADEPR afitanye isano ya hafi na Bishop Tom Rwagasana uherutse gutabwa muri yombi kubera amakimbirane yo muri iri torero afitanye insiriri n’iyi hoteli, hari amakuru avuga ko igiye kumwandukurwaho ikandikwa ku muvugizi mushya wa ryo,  Rev. Karuranga Ephraïm

Ibi bigiye gushyirwa mu bikorwa kandi nyuma y’ubusabe bwa  Nahayo Sylvere wari waranditse asaba ko iyi hoteli yakwandukurwa ku mazina ye.

Iyi hoteli iherereye ku kacyiru yuzuye itwaye akayabo k’amamiliyari, amafaranga yayubatse akaba yari inguzanyo za banki arik yagombaga kuzishyura ari uko buri muyoboke wa ADEPR yitanze akagaragaza uruhare rwe, amafaranga yatanzwe mu buryo butumvikanyweho hagati y’abayasabwa n’abayatanga ndetse bikanateza impagarara mu itorero hose zanasize bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero barimo na Tom Rwagasana batawe muri yombi bashinjwa kuyanyereza no gusaba ay’umurengera ndetse ku ngufu.

Mu mezi 3 ashize, nibwo haje kumenyekana amakuru na none ko iyi hoteli yanditse ku wundi muntu ku ruhande ariko binamenyekana ko afitanye isano ya hafi na Tom Rwagasana uza ku isonga nk’uwari umuyobozi mukuru wungirije wa ryo.

Izi mpinduka zigiye gukorwa nyuma y’uko kuwa 30 Gicurasi 2017 Inteko rusange ya ADEPR yateranye igatora ubuyobozi bushya buyobowe na Rev. Karuranga Ephraïm kuko abari basanzweho bari bamaze igihe batawe muri yombi.

Ubu buyobozi bushya rero bukaba ari bwo bwafashe umwanzuro wo kwandukuza iyi hoteli kuri Nahayo Sylvere uteri warigeze avugwa mu gihe cy’imyivumbagatanyo muri ADEPR ariko nyuma akaza ku ba ari we wandika asaba ko hoteli imwandukurwaho.

Mu kiganiro kihariye Umuvugizi Wungirije w’iri torero, Pasiteri Karangwa John yagiranye n’Ibyishimo.com dukesha iyi nkuru yavuze ko iri torero ryafashe umwanzuro wo kwandukuza iyi Hotel kuri Bwana Nahayo Sylvere ikandikwa kuri Rev. Karuranga Ephraïm ari na we muyobozi mukuru.

Pasiteri Karangwa John yagize ati “Ubundi twasanze yanditwe ku witwa Sylvere ariko muri iyi minsi twarabihinduye turashaka ko yandikwa ku Muvugizi. Ni umukirisitu wacu (Sylvere) akaba ari nawe wari uyoboye itsinda ry’ubuyobozi bwa Dove…turashaka noneho ko bibaye ngombwa byajya ku buyobozi buhagarariye itorero bwite”.

Ku ruhande rwa Nahayo Sylvere yavuze ko mu mategeko yanditse kuri ADEPR agaragaza ko ari we wari uyihagarariye nk’uko ari  we wabyisabiye.

Yagize ati”Rero nari nitanze ntanga imbaraga zanjye, kugira ngo nishingire umutungo ariko wanditswe nta n’umugabane mfitemo’ ati ‘ariko bibaye byiza mwabihindura’”.

Itorero rya ADEPR risabwa kujya ryishyura Miliyoni zikabakaba mirongo ine z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi (40,000,000 Rwf), bikaba biteganijwe ko hagomba kwishyurwa asaga Miliyari ebyiri (2,000,000,000 Rwf) mu gihe cy’imyaka icumi gusa.

Bishop Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi Wungirije wa ADEPR yatawe  muri yombi ku itariki ya 5 Gicurasi 2017 ashijwa kunyereza umutungo w’iri torero.

@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2y7ECPJ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment