Kuri uyu wa kane, Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza Leta y’u Rwanda iregwamo n’Abanyarwanda bakoreye Leta y’U Burundi ari impunzi batahuka bamwe bagakomeza gukorera Leta y’u Rwanda ariko na n’ubu bakaba bavuga ko tarahabwa ubwiteganyirize (pension) bemererwa n’amategeko.
Benshi muri aba Banyarwanda bari impunzi mu Burundi ubu bageze mu zabukuru
Ikibazo cy’aba Banyarwanda mbere cyari hagati ya Leta zombi, iy’U Burundi n’iy’u Rwanda, ariko ziza kumvikana U Burundi bwemera gutanga amafaranga abo Banyarwanda bizigamye ntibigera babara inyungu.
Abanyarwanda 1800 bafite ikibazo ndetse bakaba bararegeye hamwe, basaba Leta ko ibabarira ubwiteganyirize igendeye ku myaka bakoze mu Burundi n’iyo bakoze mu Rwanda kandi hagakurikizwa ibyo amategeko y’u Rwanda agenga ubwiteganyirize avuga.
Me Twagirumugabe Alex na Me Nyampatse Valence Kamali bunganira mu mategeko abo Banyarwanda, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyandikiye aba baturage kivuga ko kiteguye kuba amafaranga y’ubwiteganyirize nk’uko amategeko abigena, ariko nyuma y’Umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri icyemezo kirahinduka.
Inama y’Abaminisitiri yategetse ko buri umwe muri aba barega ahabwa amafaranga mbumbe icyarimwe (ibyo bita Capitalisation) bikaba birarangiye, kandi itegeko rigenga ubwiteganyirize mu Rwanda rikora mu buryo bwa Repartition (aho umuntu ahabwa ubwiteganyirize habazwe umushahara yahembwe mu mezi atatu ya nyuma bayahererwa rimwe, nyuma buri kwezi bakajya babarirwa hisunzweamategeko).
Mu Rukiko Rukuru, haburanwe ubushobozi bw’urukiko mu kwakira iki kirego no kukiburanisha, bemeranya ko Urukiko rufite ububasha bwo kuburana urubanza.
Nyuma habaye inzitizi yatanzwe na Me Gahongayire Myriam uhagarariye Leta muri uru rubanza, asaba ko Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) nk’urwego rushyiraho politiki y’ubwiteganyirize kandi rufite ubuzima gatozi ndetse rugira inama Guverinoma mu bijyanye na byo, rukaba rwanafata icyemezo cyo kujuririra umwanzuro w’Urukiko igihe Leta yaba itsinzwe urubanza, rwazaza rukitabira iburanisha runasobanura impa rudaha abo Banyarwanda ubwiteganyirize.
Me Twagirumugabe Alex uhagarariye abarega Leta mu mategeko, yavuze ko batitambitse icyifuzo cy’uhagarariye Leta ko bifuza ko RSSB iza mu Rukiko Rukuru igasobanura impamvu itatanze ubwiteganyirize kuri aba Banyarwanda ariko ko RSSB idahindutse uwo barega kuko ngo ikirego kireba abantu benshi (public) bararega Leta y’u Rwanda.
Urukiko rubyumvikanyeho n’ababurana, Umucamanza yavuze ko agendeye ku kuba RSSB ifite ijambo mu rubanza rwarezwemo Leta, kandi ikaba iyebereye umujyana igomba kuza mu Rukiko igatanga ibisobanuro. Urubanza rwasubitswe rwimurirwa tariki 5 Ukwakira 2017 saa 11h30 mu gitondo.
Abanyarwanda bakoraga i Burundi ari impunzi abenshi bari abarimu, no mu mirimo idafata ibyemezo nk’uko babitangarije Umuseke, ngo bakoraga bazi ko nihaboneka Umurundi ufite ubwo bumenyi azaza akamusimbura.
Kayigi Pierre Claver umwe mu Banyarwanda bahuje ikibazo n’abandi cy’uko batahawe ubwiteganyirize, avuga ko yakoreye Leta y’u Burundi imyaka 17 atahutse mu Rwanda akorera Leta indi myaka 11 ariko ngo bashaka kumuha amafaranga mbumbe ibihumbi ijana (Frw 100 000), yiteganyirije hatabazwe inyugu zo kuva mu 1970 ubwo yatangiraga gukora, akavuga ko aramutse abariwe neza yahabwa Frw 530 000.
Kayigi Pierre Claver umwe mu Banyarwanda bakoze imyaka 17 mu Burundi
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xAFrTU
No comments:
Post a Comment