Urubyiruko by'umwihariko abatoye Perezida bwa mbere, bafitanye igihango na Kagame

Mu ijambo rye nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Sam Rugege, wanamushyikirije ibirango by'igihugu, Perezida Kagame yabanje gushimira abanyacyubahiro banyuranye baje kwifatanya n'u Rwanda muri uyu munsi udasanzwe w'ibyishimo anababwira ko kwifatanya n'u Rwanda ari iby'agaciro gakomeye.

Perezida Kagame kandi yabonyeho gushimira Abanyarwanda bamugiriye icyizere cyo kongera kubayobora abasezeranya kutazabatenguha. Yagize ati: “Nagirango nshimire abanyarwanda kubw'icyizere mwangiriye ariko cyane nagirango mbashimire kubwo kwigirira icyizere ubwanyu mukantorera kongera gukomezanya namwe

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko uruhare urubyiruko rwagize mu matora ari igihango gikomeye adateze kuzatatira ari nayo mpamvu azahora ashyigikiye iterambere ryabo.

Ati “Mu bintu by'ibanze tuzakora mbere y'ibindi byose, ni ugukomeza igihango cy'ibyiza mfitanye n'abasore n'inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere kandi babikorana umurava, ubushake n'ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iyambere bakitabira amatora kandi bagatuma agenda neza (…….) turabibashimira cyane.”

Perezida Kagame yongeye gushima kandi amahitamo y'abanyarwanda ashimangira ko abirirwa bavuga ko abanyarwanda batayobowe muri Demukarasi bibeshya, ndetse agaruka ku ndirimbo yakunze gukoreshwa mu bihe byo kwiyamamaza aho abanyarwanda bavugaga ko nta ntambara yabatera ubwoba.

Ati “Nk'uko abanyarwanda bakunze kubiririmba mu ndirimbo y'Imana ubwo twari mu bihe byo kwiyamamaza, bashimangiye koko ko nta ntambara yabatera ubwoba, impamvu nta yindi ni uko bazi ko Imana iri kumwe nabo kandi koko niko biri ahubwo turasaba Afurika gushyira hamwe mu rwego rwo gushimangira inzira nziza umugabane wacu uri kwerekezamo”

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 kugeza mu mwaka wa 2024 bingana na manda y'imyaka 7.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wgiy7C
via IFTTT

No comments:

Post a Comment