*Yashimiye n’abakandida babiri bahatanye nawe
*Ati “nta ntambara ikwiye gutera ubwoba Africa”
*Ati “Abahangayikishijwe n’imibereho yacu niborohe”
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kwe barimo abanyamahanga baturutse mu bihugu birenga 40 bya Africa, Perezida Kagame yavuze ko Africa itagikeneye ‘gusirimurwa’ (civilization) ahubwo mu buryo budashidikanywaho ikeneye ibikorwa.
Perezida Kagame avuga ijambo yateguriye uyu munsi
Ijambo rye ryibanze ku bintu bitatu, gushimira Abanyarwanda bongeye kumugirira ikizere, urubyiruko rwitanze cyane amatora akagenda neza, no gusaba Africa kuba umwe no kwimenyera ubwayo icyo ikeneye.
Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu bya Africa kuko ngo byabanye n’u Rwanda igihe rwari rubikeneye.
Ati “natwe ntakindi twabishyura uretse gufatanya namwe guteza imbere Africa yacu.”
Perezida Kagame yashimiye amashyaka yashyigikiye FPR nayo akamutangaho umukandida, yashimiye abakandida babiri naribahatanye nawe mu matora. Avuga ko mu Rwanda nta muntu uhanganye n’undi ahubwo bahanganye no guteza imbere igihugu.
Ati “Mu myaka 23 ishize twashyize imbere ubwumvikane no gushyirahamwe ngo twubake igihugu cyacu. Iki nicyo ishingiro ry’inzira yacu, aba nibo turi bo, uko niko guhitamo kwacu ubu n’igihe cyose.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi nta mwanzi tubona dufite, yaba uri imbere cyangwa hanze, kuri buri gihugu twifuza gufatanya no gukorana.”
Yavuze ko mu rugendo rwose rushize u Rwanda rwarwaniye uburenganzira bwarwo kandi ruzakomeza kubikora nta kabuza.
Ati “ Ariko u Rwanda si umwihariko, buri munyafrica, buri gihugu cya Africa, kigomba guharanira ko kitabeshwaho n’ubushake bw’undi.
Africa nta kibazo cya civilization ifite, ikibazo ifite ni icy’ibikorwa. Nta gushidikanya”
Yavuze ko kuva mu myaka yashize imibereho y’Abanyafrica ariyo yakomeje kubagira umwe ko kandi ubu hari ibihuza abanyafrica kurushaho.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafrica bagomba bose kumva ko hari ikibazo mu gihe hari abashaka guhungabanya imibereho yabo.
Ati “Igihari ni uko tuzageragezwa kenshi, bityo tugomba gukora neza ibyo tugomba gukorera abantu bacu kuko bakeneye ibyiza.
Abahangayikishijwe n’imibereho yacu niborohe, turi abo kumenya icyo dukeneye.”
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2fRNzrx
No comments:
Post a Comment