Umwana w’imyaka 10 wafashwe ku ngufu yabyaye adahishuriwe ibanga

Akana k’agakobwa k’imyaka 10 kasambanyijwe ku ngufu nyuma kakangirwa kuvanamo inda n’urukiko rw’ikirenga uyu munsi kabyaye umukobwa.

Aka kana ko mu Buhinde ntabwo kazi ko kabyaye kubera ko igihe kari gatwite kabwiwe ko mu nda yako harimo ibuye rinini.

Kabyaye uruhinja rupima 2.5kg kandi kabyara kabazwe nkuko inkuru Bwiza.com ikesha BBC ibigaragaza.

Ubutegetsi buravuga ko ari ako kana ari n’uruhinja kabyaye bose bameze neza.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yasambanyijwe ku ngufu inshuro nyinshi mu mezi arindwi ashize na se wabo ubu watawe muri yombi.

Hagati mu kwezi kwa karindwi niho byamenyekanye ko atwite igihe yavugaga ko yumva ababara mu nda maze ababyeyi be bakamujyana kwa muganga.

Urukiko rwo mu mujyi wa Chandigarh rwanze ko avanamo inda kubera ko yari igeze mu byumweru bya nyuma. Rwagendeye ku nama y’abaganga bavuze ko kuvanamo iyo nda byashoboraga kumugiraho ingaruka mbi.

Nyuma urukiko rw’ikirenga narwo rwanze ko ayivanamo kubera iyo mpamvu.

Raporo za leta y’ u Buhinde n’Ishami rya Loni ryita ky bana (Unicef)  bivuga ko buri minota 155 haba hafashwe ku ngufu muri icyo gihugu umwana umwe uri munsi y’imyaka 16.

Naho buri masaha 13 hakaba hasambanyijwe ku ngufu umwana umwe uri munsi y’imyaka 10.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2uMqz3S
via IFTTT

No comments:

Post a Comment