Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ‘YEGUYE’

Sinamenye Jeremie

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye uyu munsi yashyikirije Inama Njyanama ibaruwa yo kwegura kwe kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite.

Sinamenye Jeremie

Sinamenye Jeremie

Sinamenye mu mpera z’ukwezi gushize mu bihe byo kwiyamamaza yatawe muri yombi   by’agateganyo akekwaho kubangamira ibikorwa by’umukandida Philippe MPayimana wari waje kwiyamamariza mu karere ka Rubavu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ubushinjacyaha bwonyine bwafashe icyemezo cyo gufungura Sinamenye Jeremie n’abo bareganwaga ariko bagakomeza kuburana bari hanze.

Sinamenye yari yafunganywe n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuyobozi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphani.

Kugeza ubu, Umuseke wagerageje kuvugisha Sinamenye ku bwegure bye ntibyashoboka kuko ataboneka ku mirongo ya telephone ye yose.

Sinamenye Jeremie yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu kuwa gatanu tariki 29 Gicurasi 2015 asimbura Sheikh Bahame Hassan wari watawe muri yombi muri Werurwe uwo mwaka ashinjwa uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka isoko rya Kijyambere Gisenyi binyuranyije n’amategeko.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vGVp9T

No comments:

Post a Comment