*Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakora mu mirima y’icyayi ari 60%,
*UNICEF mu byo izakora harimo guhugura ababyeyi bakagaburira abana indyo yuzuye,
*Inganda z’icyayi n’amakoperative bizashakira ababyeyi babikorera aho bazajya basiga abana.
Aya masezerano Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Umusaruro w’Ubuhinzi n’Ubworozi woherezwa hanze (NEAB), kimwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) bayasinye kuri uyu wa kabiri agamije gukemura ikibazo cy’imibereho y’abana baba bari kumw ena banyina bakora mu mirima y’icyayi.
Umuyobozi wungirije muri NAEB Urujeni Sandrine na Ted Maly uhagarariye UNICEF basinya ku masezerano y’ubufatanye
Ku ruhande rwa NAEB hari Umuyobozi wungirije, Urujeni Sandrine naho UNICEF yari ihagarariwe na Ted Maly. Bombi bavuze ko aya masezerano azibanda ku mikoranire iri ‘technical’ aho UNICEF izafasha mu guhugura ba nyiringanda z’icyayi, abakozi n’ababyeyi uburyo nyabwo bwo kwita ku bana babo.
Ted Maly yagize ati “Imibare igaragaza kugwingira kw’abana cyane mu duce duhingwamo icyayi, ndetse hari aho birenga 30%, twizeye ko aya masezerano buri ruhande ruzayungukiramo, mbere na mbere areba imibereho myiza bw’abakozi, n’imiryango harimo n’abana, azongera umusaruro w’inganda (companies) n’amakoperative, kandi atume u Rwanda rukomeza kugera ku kerekezo 2050, no kugera ku ndego z’iterambere rirambye (SDGs).”
Aya masezerano ateganya ko UNICEF na NAEB bizakorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Abakozi (MIFOTRA), ishinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) bazakorana mu kongera imbaraga mu byatuma ubuzima n’imirire, isuku n’isukura no gufata neza abana biba byiza mu duce duhingwamo icyayi.
Umuyobozi wa NAEB wungirije, Urujeni Sandrine yavuze ko ubu atavuga ngo hazakoreshwa amafaranga anagana atya muri ibi bikorwa, gusa yavuze ko ku ruhande rwa UNICEF izabaha ubufasha buri ‘technical’ mu bijyanye n’amahugurwa.
Yavuze ko inganda n’amakoperative y’icyayi ari byo bizubaka (bizagena) aho abana bazanaga na ba nyina ku kazi baje gusorama icyayi bazasigara kandi bakanahemba abakozi bazabitaho.
Yagize ati “Ntabwo byanyorohera guhita mbishyira mu mibare (ibikorwa bizakorwa), ariko imibare iza nyuma y’ibikorwa byapanzwe, ubufatanye na UNICEF buzibanda kuri ‘technical collaboration’ aho bazadufasha baduha ubumenyi, kuko ntabwo ari NAEB ikora ako kazi, icyayi 100% kiri mu maboko y’abikorera, inganda n’amakoperative n’abahinzi, uyu mugambi rero ntabwo urangiriye aha hagati ya NAEB na UNICEF ahubwo ni umugambi munini w’igihugu aho turi kugira ngo dufashe abana bari mu mirimo mibi iyo ari yo yose.”
Yavuze ko hazubakwa ubufatanye n’inganda zikaba ari zo zizubaka ibyo bikorwa remezo bigamije kuzamura imibereho y’abana n’abagore bakora mu cyayi nyuma y’uko ubwo bukangurambaga buzaba bwabacengeye.
Karamaga Francois Perezida (Chairman) w’Amakoperative y’Icyayi mu Rwanda avuga ko bashyize imbaraga nyinshi mu kuvana burundu abana mu mirimo y’icyayi mu myaka itatu ishize.
Avuga ko mu mirima yagenewe inganda iri ku buso buhije ari naho hakorera amakoperative akoresha abo aha amafaranga ngo ntibakemera abana bari munsi y’imyaka 18, ariko ngo baracyarwana no gukemura icyo kibazo mu mirima y’abaturage ku giti cyabo aho ababyeyi bakoreshamo abana babo.
Ati ”Uyu mushinga icyo uzadufasha ni ukwigisha, kuko ikibazo kinini ntikiri ku bana, ntikiri ku makoperative ikibazo kinini kiri ku babyeyi.”
Karamaga avuga ko mu myaka ibiri ishize bakuye mu mirima y’icyayi abana 850, mu nkunga bari bafite abana 520 bigishijwe imyuga itandukanye, bashyirwa muri koperative kandi ngo bizakomeza kugera ubwo ikibazo kizarangira.
Mu Rwanda hari amakoperative 19 y’abahinzi b’icyayi arimo abahinzi 42 000, mu bakozi bakorera ayo makoperative abagera kuri 60% ni abagore. Uruganda rwa SORWATHE rwamaze kubaka irerero ryakira abana b’aba bagore bakora mu cyayi, Karamaga avuga ko abana babo bazajya bigira Ubuntu.
Imirimo ikoreshwa abana iracyariho mu buryo butandukanye
Uretse abakozi bo mu ngo Leta idasiba kuvuga ko ababakoresha bakwiye kubanza kugenzura ko bujuje imyaka 18 y’ubukure, bitaba ibyo ababakoresha bagahanwa, ibihano bisa n’ibihora mu magambo gusa.
Hari abana benshi bata ishuri bakajya kurinda umuceri ahantu hatandukanye mu gihugu. Umuseke ubwo wasuraga igishanga cya Rukomo, tariki 19 Kamena 2017, bamwe mu barinda umuceri bavuze ko nubwo abayibozi bahagurukiye ikibazo cy’abana bakora ako kazi ariko hakiri abaza kuwurinda bataye ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama’Igihugu wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Claudine Uwera Kanyamanza yari mu gikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya UNICEF na NEAB, yavuze ko umwana yakagombye kwiga akarangiza, nyuma igihugu agatekererezwa ibindi bizamufasha yamaze kugira ubumenyi.
Yavuze ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu bukangurambaga, aho ngo bibutsa kenshi abakoresha abana mu ngo kubabaza indangamuntu kugira ngo abafite imyaka yo hasi ya 18 bajanwe mu ishuri, ibyo byo kwigisha ngo nibivamo hazakurikizwaho guhana.
Bahererekanya amasezerano
Uwera Kanyamanza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC ari hagati yari muri uyu muhango
Karamaga Francois Chairman w’Amakoperative y’icyayi yemeza ko abana batagisoroma icyayi mu mirima yagenewe ubuhinzi bw’inganda
Umuseke usura igishanga gihingwamo umuceri cya Rukomo muri Nyagatare wabonye abana barinda inyoni mu mirima y’umuceri
Aya masezerano ngo azafasha cyane mu guhindura imyumvire ku bagore bakora mu cyayi bamenye kugabura indyo yuzuye
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2vC2PM8
No comments:
Post a Comment