Umugabo washinjwaga gusambanya akana k’imyaka 3 akakica yiciwe mu ruhame – Amafoto

Umugabo wo mu gihugu cya Yemen wahamijwe icyaha cyo gusambanya ku ngufu akana k’imyaka 3 akakica, kuri uyu wa Mbere yiciwe ku karubanda n’igipolisi mu murwa mukuru, Sanaa.

Umupolisi wamwishe yamurashe amasasu atanu, ubwo uyu witwa Muhammad al-Maghrabi w’imyaka 41 yari yaryamishijwe hasi yahambirijwe amabok inyuma ipingu mu gikorwa cyabereye ku Rubuga rwa Tahrir nyuma y’uko umucamanza yari amaze kumukatira igihano cy’urupfu.

Abantu bari bahuruye ari benshi baje kureba ukuntu igihano cyahawe Maghrabi gishyirwa mu bikorwa, ariko umutekano nawo ukaba wari wakajijwe igipolisi gitinya ko uyu Maghrabi ashobora no guterwa n’abaturage barakajwe n’ibyo yakoreye ako kana bakamugirira nabi nubwo n’ubundi yari yakatiwe urwo gupfa.

Bwana Yahya al-Matari, Se w’uyu mwana wishwe, yabwiye abanyamakuru, nyuma yo kwica uwahohoteye umwana we akanamwica,  ko yumva ari nk’aho avutse bushya.

 

Src:Reuters

 

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vitVe3
via IFTTT

No comments:

Post a Comment