Iri yirukanwa ritunguranye rya Scaramucci rije nyuma y'aho uwari ushinzwe abakozi muri White hiouse, Reince Priebus nawe yeguye ku mirimo ye mu mpera z'icyumweru gishize kubw'uko Perezida Trump yari yahaye akazi uyu Scaramucci agasimburwa na Gen John Kelly nawe watangiye akazi ke kuri uyu wa mbere akaba yashyizwe mu majwi ko ariwe watanze iri bwiriza ryo kwirukana Scaramucci.
Ibinyamakuru binyuranye birimo na CNN dukesha iyi nkuru byatangaje ko uyu Scaramucci wari usanzwe ari umunyemari wahawe aka kazi ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga mu cyumweru gishize, yari yanenzwe bikomeye cyane n'abantu batandukanye nyuma yo guhamagara umunyamakuru agatuka bagenzi be mu buryo bw'imvugo nyandagazi zuzuye ugusebanya bitabereye umuyobozi.
Scaramucci abaye umuyobozi wa gatatu uvuye uvuye kuri uyu mwanya w'ubuyobozi bushinzwe itumana mu biro bya Perezida,Abandi bayobozi barimo Mike Dubke ndetse na Sean Spicer, bombi bavuye kuri uyu mwanya kuva mu kwezi kwa Gicurasi
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2uTEAda
via IFTTT
No comments:
Post a Comment