Uganda: Impunzi ziva muri Sudani y’Epfo zimaze gusaga miliyoni

Impunzi z’Abanya-Sudani y’Epfo muri Uganda zimaze gusaga miliyoni nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi risaba ko hakongerwa inkunga yo kwita kuri izi mpunzi ziganjemo abagore n’abana.

Itangazo HCR yashyize ahagaragara riravuga ko kuva mu mezi 12 ashize muri Uganda hinjira impunzi 1,800 buri munsi ziturutse muri Sudani y’Epfo .

Usibye miliyoni isaga y’izi mpunzi muri Uganda, indi miliyoni nayo isaga yazo icumbikiwe mu bihugu bitandukanye nka Sudani, Ethiopia, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrica nk’uko itangazo rya HCR rikomeza rivuga.

Ubwiyongere bw’impunzi ziva muri Sudani y’Epfo zihunga ngo ahanini buraterwa n’ibikorwa bya kinyamanswa bikorwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho, birimo nko gutwika amazu arimo abaturage, kwicira abantu imbere y’imiryango yabo, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa no gushimuta abana b’abahungu bakinjizwa mu inyeshyamba.

Mu gihe impunzi zo zikomeje kwiyongera, HCR iravuga ko inkunga yo kuzitaho yo igenda iba nkeya, ikavuga ko mu gihe hakenewe miliyoni 674$ zo kwita kuri izi mpunzi muri Uganda muri uyu mwaka, kugeza ubu 1/5 cy’aya mafaranga akenewe cyangwa 21% ari yo amaze kuboneka gusa.

Uku kubura inkunga yo kwita kuri izi mpunzi rero ngo kukaba kuri kubangamira itangwa rya serivisi z’ubuvuzi n’izindi z’ingenzi zikeneye nk’uko HCR ikomeza ivuga.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2v7LNVl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment