Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi baravuga ko bakomeje guhangayikishwa n’umubare munini w’abana babo biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakomeje gutwara inda zitateganijwe bikabaviramo guta amashuri. Ikibabaje cyane ngo ni uko abatera izo nda bahishirwa.
Aba baturage barasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo ugaragaweho gutera inda umwana agahanirwa mu ruhame kugira ngo barebe ko byacika.
Aka kagari ka Rasano gafatwa nk’akari kure cyane y’ahandi hose muri aka karere uvuye mu mujyi wa Rusizi. Abaturage bavuga ko bagikennye cyane kubera kutagerwaho n’ibikorwa by’iterambere dore ko nta n’imodoka itwara abagenzi bazi kubera imihanda mibi, bakaba batagira amazi meza ntibanagire amashanyarazi, nta n’isoko ryiza bajyanaho umusaruro wabo.
Muri ibyo bibazo byose, bo bavuga ko ikibahangayikishije kuruta ibindi ari umubare w’abana biga cyane cyane mu mashuri abanza bakomeje guta amashuri kubera gutwara izi nda,n’abazibateye ntibamenyekane.
Kuri bo ngo byabaye nk’icyorezo kuko kiri mu midugudu ngo hafi ya yose y’aka kagari n’ahandi henshi muri uyu murenge. Ibi bigatera ibibazo bikomeye kuko bazitwara na bo bakiri abana bo kurerwa, aho na mituweli iba yabuze no ku basanzwe mu rugo, hakwiyongeraho n’aba bana bavuka gutya ababyeyi bakagira umutwaro uremereye wo kubarera no kubavuza. Bityo bifuza ko Leta yahaguruka ikabafasha.
Aho kuvuga uwamuteye inda ata umwana
Sebujangwe Vianney w’imyaka 59, utuye mu mudugudu wa Kabuga avuga ko bibabaje kuba abana babo bakomeje gutwara inda, ababyeyi banababaza abazibateye aho kubavuga bagashaka kurwana, bakabatana abana na bo batishoboye bikaba bibabereye umutwaro ukomeye.
Yagize ati “nsanganywe abana 8, umukobwa wanjye amaze amezi 6 abyaye kandi yigaga mu wa 5 w’amashuri abanza. Yavuye mu ishuri aratoroka turamubura agaruka agiye kubyara none ubu ntiyiga kuko afite uruhinja. Kubona mituweli y’abandi bana byandushayaga none ngeretseho n’uwo, kandi yanze kutubwira uwamuteye inda. Ubu nakora iki? Ubu se azasubira kwiga ate? Namusubiza mu ishuri se nta na mituweli ye ngira? Nk’ababyeyi twifuza ko ubuyobozi bwadufasha kuri iki kibazo rwose kiraturemereye cyane.’’
Mugenzi we Ngirente Jérémie na we agira ati “mfite umwana ndera yabyaye ejobundi mu kwezi kwa 6 kandi yigagaga mu wa 6 w’amashuri abanza,yahise ava mu ishuri adakoze n’ikizamini cya Leta. Ari aho mu rugo,sinzi n’uwamuteye inda kuko yanze kumuvuga, ngo bababuza kubivuga ngo batamena ibanga,cyane cyane iyo byakozwe n’abagabo bafite ingo. Yataye ishuri ari aho, nabuze icyo nkora n’icyo ndeka kandi iki kibazo ino kiri henshi cyane.Ubu ntacyo ubuyobozi bwadufasha koko?’’
Bahuriza ku kuvuga ko ababangiriza abana akenshi ari abagabo bubatse babashukisha amatelefoni n’utundi tuntu. Nubwo ntawe batunga agatoki, bavuga ko bifuza ko igihe hari umugabo ukuze wagaragara muri ibi bikorwa yahanirwa mu ruhame ngo ahari byagabanya ubukana bw’iki kibazo,abana babo bagakomeza amashuri abanza bakayarangiza, bagafata n’ayisumbuye,ndetse na kaminuza,kuko abenshi mu bababyara babata iwabo bakajya gushakisha indi mibereho mu mijyi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, Sindayiheba Aphrodis avuga ko koko iki ari ikibazo kiremereye ariko gisaba ubufatanye bw’ubuyobozi n’ababyeyi.
Ngo hari bamwe mu babyeyi ubwabo bakingira ikibaba abakora aya mahano ngo banga kwishyira hanze kandi bigaragara ko hari abana bato bakomeje guta amashuri kubera iki kibazo,agasaba n’ababyeyi kugaragaraza uruhare rwabo.
Ati “ikibazo cyo kirahari kandi gitera abana guta amashuri ariko turakomeza kwigisha duhereye ku babyeyi kuko ari bo bangirizwa abana,bakaba bagomba kuba aba mbere mu kudufasha kugihagurukira kuko natwe dushaka kugihashya nubwo bikigoranye.’’
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2uNUcBY
via IFTTT
No comments:
Post a Comment