U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cy’Isi cya Volleyball yo ku musenyi

Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volley) yasezerewe mu gikombe cy’Isi kibera mu mujyi wa Vienna muri Austria nta mukino n’umwe itsinze.

Ni nyuma y’aho iyi kipe yitabiriye iri rushanwa ikererewe aho byanatumye iterwa mpaga ku mukino wa mbere yagombaga gukina na Brazil.

Umukino wa kabiri u Rwanda rwakinnye na Amerika irutsinda amaseti 2-0, umukino wa gatatu CANADA yatsinze u Rwanda amaseti 2-0.

Mfashimana Adalbert Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko biteganyijwe ko ikipe izagera i Kigali ku wa Kane.

Ibihugu bine byari kumwe n’u Rwanda mu itsinda rya cyenda bibiri aribyo Brazil na America ni byo byabashije gukomeza .

Ibyo bihugu uko ari bine n’abakinnyi babiserukiye

BRAZIL: Maria Antonelli na Carol

America: Hughes na Claes

CANADA: Pischke na Broder

U Rwanda: Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denise.
Iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi ririmo amatsinda 12 y’ibihugu bitandukanye aho buri tsinda ririmo amakipe ane.

Igikombe cy’Isi mu mukino wa Beach Volley kitabiwe n’ibihugu 48.

Iri rushanwa rikazasozwa tariki ya 6 Nzeli 2017.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2whARp3
via IFTTT

No comments:

Post a Comment