Massamba yateguye igitaramo yise INTSINZI i Wacu

Massamba Intore cyangwa se ‘Sambaless’ izina rizwi n’abantu babyirukanye mu buto bwe, yateguye igitaramo yise ‘Intsinzi i Wacu’ kizaba nyuma y’amatora w’umukuru w’igihugu tariki ya 05 Kanama 2017.

Massamba Intore amaze imyaka 28 ari umuyoboke w’ishyaka rya RPF-Inkotanyi

Muri icyo gitaramo ngo yifuza ko abantu bose bagize uruhare mu kwamamaza umukandida w’ishyaka rya RPF ariwe Paul Kagame igihe baba batsinze bazafatanya kwishimira iyo ntsinzi.

Mu cyumweru gishize, Uyu muhanzi yavuze ko Umukandida wa RPF-Inkotanyi natorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda, nk’abahanzi bamwifuzaho kububakira inzu (salle) y’ibitaramo yabafasha kwiteza imbere.

Ikibazo cy’inzu yo gukoreramo ibitaramo, cyagiye kigaragazwa n’abahanzi inshuro nyinshi ko kuba nta nzu iberamo ibitaramo bafite ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Muri icyo gitaramo kizabera muri Hotel Ubumwe, Massamba yavuze ko hari abandi bahanzi batandukanye bazaba baje kwifatanya nawe.

Massamba Intore umaze imyaka 28 ari umuyoboke wa RPF-Inkotanyi, ni umwe mu bahanzi hafi 15 bari gufasha Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu bahanzi bandi bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR, harimo Kitoko Bibarwa, Knowless, Dream Boys, Jules Sentore, Tom Close, Jay Polly, Urban Boys, Christopher, Senderi, Intore Tuyisenge, Riderman, King James n’abandi.

Aha yari kumwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bo ku Nyundo mu gikorwa cyo kwamamaza

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2ufMiMw

No comments:

Post a Comment