Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International-Rwanda kuri uyu wa gatatu watangije umushinga wo gukurikirana gahunda zo kurengera ibidukikije, kuko ngo hashyirwamo amafaranga menshi cyane akenshi aba intandaro ya ruswa kimwe mubyo ishinzwe kurwanya.
Mme Ingabire Marie Immaculée asobanura iby’uyu mushinga.
Uyu mushinga Transparency International-Rwanda iwutangiranye amafaranga agera kuri miliyoni 91 z’ama-Euro aya asaga amafaranga y’u Rwanda agera kuri 89 089 000 000, yatanzwe na Guverinoma y’Ubudage
Transparency International (TI) izayakoresha ikurikirana uko amafaranga ashyirwa mu kurengera ibidukikije akoreshwa ndetse niba akoreshwa uko bikwiye.
Mu gutangiza uyu mushinga, umuyobozi wa TI-Rwanda Ingabire Marie Immaculée yavuze ko binjiye mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere kuko hashyirwamo amafaranga kandi ngo ahari amafaranga hagaragara na ruswa.
Yagize ati “Imihindagurikire y’ikirere ni kimwe mu bintu bihangayikishije isi uyu munsi kandi byashyizwemo amafaranga menshi cyane. Iyo uvuze amafaranga ugomba kumvamo na ruswa, ariya mafaranga tugomba gukurikirana uburyo mu gihugu iwacu akoreshwa, kugira ngo bahangane n’iki kibazo.”
Avuga ko uretse na ruswa yagaragara ku mafaranga menshi ashyirwa mu kurengera ibidukikije, ngo n’ishyirwa mu bikorwa rya Politike zo kurengera ibidukikije bigaragara mu miyoborere myiza kandi ni kimwe mubyo bashinzwe kugenzura.
Ingabire yavuze ko muri uyu mushinga wabo mushya bazajya bakurikirana uburyo imishinga yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ishyirwa mu bikorwa ndetse inagenzure ko bikorwa mu mucyo.
Peter Fahrenholtz, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda wari uhagarariye abaterankunga (hagati) na Ingabire Marie Immaculée uyobora TI-Rwanda (iburyo) basobanura iby’uyu mushinga.
Mu Rwanda Politike zirengera ibidukikije ngo ni nziza ikibazo ishyurwa mu bikorwa ryazo
Ingabire Marie Immaculée avuga ko uyu munsi nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze ko mu gushyira mu bikorwa imishinga yo kurengera ibidukikije harimo byacitse, ariko ngo imishinga ishyirwamo amafaranga menshi kubwo guteza imibere imibereho myiza y’abaturage ngo uyu muryango uba ugomba kuyikurikiranira hafi.
Avuga ko u Rwanda rufite Politike nziza zitandukanye zo kurengera ibidukikije ariko zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Agira ati “Ku bijyanye n’ibidukikije, u Rwanda nta kibazo rufite ku bijyanye n’amafaranga. Ikibazo kiri mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Politike zigamije kurengera ibidukikije.”
Aha, Ingabire yagaragaje ko nubwo amategeko ariho, ugasanga hakigaragara abacyubaka mu bishaka kandi bibujijwe, ndetse n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro barenga ku mategeko, n’ibindi bikorwa nabi kandi bibujijwe.
Uyu muyobozi wa TI-Rwanda kandi avuga kandi ko kimwe mu bibazo bigaragara ari ukudasenyere umugozi umwe mu nzego zitandukanye, aho usanga rumwe rureba ibyarwo n’urundi ibyaro ngo hakaba n’ubwo zigongana.
Andi makosa kandi ngo agaragara muri iki gihe ni ukudasobanurira abaturage bihagije gahunda zo kubungabunga ibidukikije ngo bazigire izabo banazigiremo uruhare.
Uyu mushinga wa TI ngo si uw’u Rwanda gusa kuko ngo rubaye urwa karindwi uyu mushinga uterwa inkunga na Minisiteri yo kurengera ibidukikije y’Ubudage ugezemo.
Peter Fahrenholtz, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda avuga ko uyu mushinga uzatanga umusaruro.
Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2uOWZXC
No comments:
Post a Comment