Rusizi :Urukiko rwaregewe umusore ukekwaho kwicisha nyina ifuni akanakomeretsa se

Umusore  w’imyaka 27 witwa  Habiyaremye Egide mu Kagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi akarere ka Rusizi, akurikiranywe n’ubutabera kwica nyina umubyara no gukomeretsa se.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwaregeye  Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi  uyu musore muri iki cyumweru.

Habiyaremye akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina umubyara, Kamunazi Marcelline w’imyaka 62. Ikindi ni icyo gukomeretsa bikomeye  se Karuhije Paul w’imyaka 83 y’amavuko , dore ko na we yamusize azi ko yapfuye nkuko bigaragara ku rubuga rw’ubushinjacyaha.

Ibi byaha akekwaho, yakiboze mu gitondo cyo ku wa 13 Kanama 2017. Insiriri ngo yaturutse ku gutongana na se. yahise yegura ifuni ayimukubita mu mutwe yitura hasi.

Nyina abyumvise aje gutabara , nawe ahita ayimukubita mu mutwe nawe yitura hasi . Abaturanyi baratabaye babatwara  ku bitaro bya Mibirizi  ariko bitewe n’uko nyina ari arembye cyane yahise yoherezwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), akaba ariho yaguye ku  wa 17 Kanama 2017. Se yaroherejwe ku bitaro  bya kaminuza bya Butare(CHUB) .

Habiyaremye yiyemerera ko yari afite umugambi wo kwica ababyeyi be ngo kuko bamurogaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2iyL4vm
via IFTTT

No comments:

Post a Comment