Umusore w’imyaka 27 witwa Habiyaremye Egide mu Kagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi akarere ka Rusizi, akurikiranywe n’ubutabera kwica nyina umubyara no gukomeretsa se.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi uyu musore muri iki cyumweru.
Habiyaremye akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina umubyara, Kamunazi Marcelline w’imyaka 62. Ikindi ni icyo gukomeretsa bikomeye se Karuhije Paul w’imyaka 83 y’amavuko , dore ko na we yamusize azi ko yapfuye nkuko bigaragara ku rubuga rw’ubushinjacyaha.
Ibi byaha akekwaho, yakiboze mu gitondo cyo ku wa 13 Kanama 2017. Insiriri ngo yaturutse ku gutongana na se. yahise yegura ifuni ayimukubita mu mutwe yitura hasi.
Nyina abyumvise aje gutabara , nawe ahita ayimukubita mu mutwe nawe yitura hasi . Abaturanyi baratabaye babatwara ku bitaro bya Mibirizi ariko bitewe n’uko nyina ari arembye cyane yahise yoherezwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), akaba ariho yaguye ku wa 17 Kanama 2017. Se yaroherejwe ku bitaro bya kaminuza bya Butare(CHUB) .
Habiyaremye yiyemerera ko yari afite umugambi wo kwica ababyeyi be ngo kuko bamurogaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2iyL4vm
via IFTTT
No comments:
Post a Comment