Kuri uyu wa 25 Kanama 2017 ubwo twasuraga umurenge wa Murama mu kagari ka Kigabiro mu karere ka Ngoma, Abaturage biganjemo urubyiruko bashimangira ko baramutse babonye Ishuri ry’Imyuga barushaho kwiteza Imbere, ubusanzwe bashakishiriza ubuzima mu buhinzi n’Ubworozi.
Umurenge wa Murama ni umwe mu igize Akarere ka Ngoma
Kuba abaturage b’umurenge wa Murama nta shuri ry’Imyuga bafite, ni imwe mu mbogamizi bifuza ko yakemuka.
Ubuyobozi bw’umurenge na bwo bushimangira ko bugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo barebe uko bakwegerezwa ishuri rr’imyuga abaturage.
Bamwe mu rubyiruko rw’umurenge wa Murama badutangarije ko banyotewe cyane no kubona imyuga ibateza imbere, ndetse ko ababishoboye bashaka amafaranga bakajya kwiga mu karere ka Ngoma, bikaba bisaba ubushobozi buhambaye.
Ndikubwimana Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 28 yadutangarije ko yataye ishuri yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, kandi ngo umusaruro akuramo uri hasi.
Yagize ati: “Tunyotewe cyane no kubona twakwegerezwa ishuri ry’imyuga kuko byarushaho kuzamura imibereho yacu. Iyo imodoka ipfiriye hano muri Murama, nyirayo ategereza ko uyikora aturuka mu mujyi wa Ngoma, bikamufata amasaha menshi amurindiriye kandi natwe ntitubone ako gafaranga.”
Ubuyobozi bw’umurenge na bwo ngo bwasabye akarere ka Ngoma kubakorera Ubuvugizi kugira ngo babashe guteza imbere Urubyiruko n’abaturage bose muri rusange binyuze ku kubaha ishuri ry’imyuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama Buhiga Josue, agira ati: “Ishuri ry’imyuga muri uyu murenge turabyemera ko nta rihari, kandi ni ikibazo kiduhangayikishije.”
Avuga ko hari ishuri ryari iry’imyaka icyenda (nine year basic education) abigagamo basigaye biga bataha, iryo ngo ni ishuri ryiza bifuza ko Akarere ka Ngoma kabafashije barihindura ishuri ry’Imyuga.
Yongeraho ko bagiranye inyandiko n’Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga rya IPRC -EAST ngo ribafashe kureba ibikorwa by’ibanze bishobora gukorerwamo, kuko ari ishuri rinini.
Mukamana Anita wo muri uyu murenge, avuga ko Imyuga bakeneye kurusha iyindi, harimo Ubudozi, Ububaji, Gukanika, (mecanique), Gusudira (soudure) n’Ubwubatsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Buhiga Josue
EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ NGOMA
from UMUSEKE http://ift.tt/2veZBlY
No comments:
Post a Comment