Mu cyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda bagaragaza ko 46.3% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragaza ibimenyetso byo kugwingira mu karere ka Rubavu, umuryango Sun Alliance ufatanyije n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere barebeye hamwe icyakorwa ngo bakumire ikibazo cy’imirire mibi, Akarere kavuga ko uburangare bw’ababyeyi batita ku bana ari nyirabayazana.
Imibare igaragaza ko Rubavu hari abana benshi bagwingiye kandi ari mu kigega cy’igihugu
Ubusanzwe kugwingira biba iyo umwana atitaweho mu minsi 1000 ya mbere, ni ukuvuga agisamwa kugera ku myaka ibiri amaze kuvuka.
Kugwingira bigira ingaruka zitari nke ku mwana no ku muryango utakaza amafaranga menshi ujya kumuvuza indwara zitandukanye kubera ko umuburi we uba udafite ubushobozi bwo kwirinda.
Uretse kuba ubwirinzi bw’umubiri buba ari buke, kugwingira bitera umwana ikibazo mu mitekerereze aho ashobora kugira ubushobozi budahagije bwo gufata mu mutwe.
Muvandimwe Manasse umwe mu bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo yabwiye Umuseke ko igiteye inkeke ari uko abenshi mu Banyarwanda batazi ingaruka umwana ahura na zo kubera kugwingira.
Avuga ko kugira ngo ikibazo kirangire burundu, hakwiye kugira igikorwa abantu bakava mu magambo kuko bitari ibyo ngo abana bazashira.
Ati “Tugeze igihe cyo kuva muri ‘theorie’ kuko igihe hatariho kwigisha no gukurikirana byaba ari amagambo gusa.”
Shema Celestin we asanga kugwingira byacika bahera mu kwigisha ababyeyi by’umwihariko hakabaho gukangurira abakozi ba Leta n’abandi iki kibazo, kuko ngo no mu bantu bakuru harimo abagwingiye.
Ati “Twihereyeho aha tumenye ko abakuru harimo abagwingiye, twiyiteho ubwacu mbere y’uko twajya kwigisha abandi.”
Butera John R.Mugabe umuyobozi mukuru wa Sun Alliance avuga ko ikibabaje ari uko usanga umubare munini w’abana bagwingira baturuka ahantu hera, agasaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu kongera isuku kuko ngo hari ubwo abana bahabwa ifunguro rifite intungamubiri zisabwa ariko ugasanga umwanda ubaye imbogamizi kuri ryo ntirigire icyo rimarira umwana.
Yavuze ko hashyizweho komite yo gukurikirana byimbitse igitera kugwingira abana no gushaka icyakorwa ngo birandurwe burundu kuko bishoboka.
Mu ngamba bafashe ngo harimo gufasha imiryango itegamiye kuri Leta kumenya ahari ibibazo by’abana bagwingira bakongera kureba niba koko iyo miryango ifasha mu buryo bukwiye abaturage.
Umuyobozi wa akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace we avuga ko atemera abavuga ko kugwingira kw’abana biterwa n’imiryango ikennye baturukamo.
Avuga ko Rubavu ari ikigega cy’igihugu itagakwiye kuba ifite ikibazo cy’abana bagwingira. Ati “Kurya neza ntabwo bihenze ahubwo hahenze ubumenyi.”
Avuga ko kuri akarere kashyize imbaraga mu kwigisha ababyeyi akamaro ko kwita ku bana, dore ko ngo nko ku mupaka hari ababyeyi birirwa i Goma ntibite ku bana babo.
Ati “Kumva hari ibindi ushyize imbere kitari umwana wawe sinibaza icyo uba ukorera.”
Muri iyi nama bavuze ko umwana yagakwiye kurindwa kugwingira mbere y’uko nyina amutwita kuko mbere yo kuvuka ngo atungwa n’intungamubiri z’umubyeyi we.
Hagaragajwe ko 17% by’abana bahabwa imfashabere ikwiriye, 13% y’ababyeyi mu Rwanda ngo ntibonsa abana babo ku buryo buhagije.
Biyemeje guhuza imbaraga mu kwigisha abaturage kuko abenshi batonsa abana ngo biterwa no kutamenya ko amashereka ari ndasimburwa mu buzima bw’umwana, imibare igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’amaraso make.
Kurwaragurika no kudakura, umwana wa gwingiye ngo iyo akuze ahombya umukoresha we hagati y’idorari rimwe na cumi n’atandatu (1$-16$) ku umusi kubera ubushobozi buke bwo gutekereza.
Butera John Mugabe umuyobozi wa Sun Alliance
Abari mu nama biyemeje guhuza imberaga bakigisha ababyeyi kwita ku bana babo
KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2v5yqEZ
No comments:
Post a Comment