Philippe Mpayimana na Frank Habineza baritabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wabatsinze mu matora.
Philippe Mpayimana na Frank Habineza baritabira umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame uherutse kubatsinda mu matora.
Aba bagabo bombi babonye ubutumire muri iki cyumweru, babwiye Umuseke ko bazitabira uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama.
Mpayimana Philippe wari umaze iminsi mu biruhuko mu Ntara nyuma y’amatora, yabwiye umuseke ko “Yamaze kubona ubutumira, ubu ari i Kigali kandi mu muhango wo kurahira azaba ahari.”
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Jean Claude NTEZIMANA yabwiye yadutangarije ko Frank Habineza wari uhagarariye iri shyaka mu matora yamaze gutumirwa.
Frank Habineza kandi yabwiye Umuseke ko ejo azaba ari muri Stade Amahoro muhango nyir’izina wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.
Mpayimana Philippe na Frank Habineza bombi batangaje ko bakiriye ibyavuye mu matora, ndetse bifuriza uwabatsinze imirimo myiza.
Ni umuhango uzitabirwa kandi n’abaturage bazaba baturutse mu turere twose tw’igihugu, ndetse n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse ku mugabane wa Africa .
Paul Kagame wari uhagarariye RPF-Inkotanyi n’amashyaka 8 bishyize hamwe, yatsinze amatora yo kuwa 03 – 04 Kanama n’amajwi 6 675 472 angana na 98,79% by’abatoye neza bose.
Mpayimana yabonnye we amajwi 49 031 angana na 0,73%, naho Frank Habineza w’ishyaka “Democratic Green Party of Rwanda” agira amajwi 32 701 angana na 0,48%.
Ni manda ya gatatu y’imyaka 7 kuri Perezida Paul Kagame, izasoza mu 2024 hanyuma manda z’umukuru w’igihugu zikazajya zimara imyaka 5.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2v5mQdg
No comments:
Post a Comment