Uyu mukecuru Nyirabahizi Gaudence wishwe ashinyaguriwe, yari yaburiwe irengero ku mugoroba w'ejo kuwa Kabri tariki ya 15 Kanama 2017, abo mu muryango we bakaba bari batangiye kumushakisha baza gutoragura umurambo we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Uburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire, yemereye Ukwezi .com iby'iyi nkuru avuga ko uwakoze ubu bwicanyi ari gushakishwa ku bufatanye bw'inzego za polisi n'abaturage bo muri aka karere ka Rubavu.
Yagize ati "Nibyo koko umubyeyi witwa Nyirabahizi Gaudence w'imyaka 67 yishwe aciwe umutwe, ariko ntabwo bawuciye ngo uveho. Yabuze ejo ku mugoroba none umurambo we watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu."
CIP Theobard Kanamugire yakomeje avuga ko abakoze aya mahano bari gushakishwa kugira go batabwe muri yombi bakurikiranwe baryozwe iki cyaha ndengakamere.
CIP Kanamugire kandi yanavuze ko nyakwigendera Nyirabahizi Gaudence wishwe aciwe umutwe ngo asize abana be babanaga nawe mu nzu.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vHY2d6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment