Ba-ofisiye bakuru bo mu gisirikare cya Sri Lanka bari mu ruzinduko rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda kuri uyu wa gatatu basuye ishuri rikuru rya Gisirikare rya Musanze (RDF Command and Staff College) n’ikigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), bashimye uko igisirikare cy’u Rwanda kiyubatse nyuma ya Jenoside.
Col Kithsiri Ekanayake uyoboye ingabo za Sri Lanka zaje mu rugendoshuri mu Rwanda
Nyuma yo gusobanurirwa ibikorwa n’aya mashuri yombi ya gisirikare, bakerekwa ibikorwa bitandukanye by’igisirikare cy’u Rwanda, amasomo ahatangirwa ku basirikare b’aba-Ofosiye, na bo bishimiye ko hari byinshi bahungukiye kuko na bo ngo bamaze imyaka mike bashize ishami ry’amahoro mu gisirikare.
Col Kithsiri Ekanayake uyoboye izi ngabo, yagize ati: “Mu gisirikare cyacu tumaze igihe gito dutangije ikigo nk’iki cyanyu (avuga Rwanda Peace Academy), twatunguwe cyane n’uko RDF (Igisirikare cy’u Rwanda) biyubatse bikomeye, haba mu bukungu, ubumenyi, mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, amasomo atangirwa muri ibi bigo na yo ari ku rwego rwo hejuru.”
Col. Ekanayake yakomeje avuga ko na bo babonye hari byinshi bagomba kwigira ku Banyarwanda, ahamya ko bizeye neza kuhungukira byinshi mu minsi bakiri mu Rwanda.
Ati: “Nk’ingabo za Sri Lanka twishimiye ukuntu u Rwanda rwubatse igisirikare cyarwo, mu iterambere ndetse bakaba banafasha mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bakanabyerekanira n’aho bajya kugarura amahoro mu bihugu by’amahanga.
Ikintu cyadutunguye ni n’uko RDF ubu usanga banakora indi mirimo isanzwe inatandukanye cyane n’iya gisirikare.”
Col Jill Rutaremara uyobora ikigo Rwanda Peace Academy avuga ko bitewe n’amateka y’igihugu cyabo hari byinshi bakwiye kwigira ku Rwanda kubera ko na bo bamaze igihe kirekire mu ntambara ikaba yarabashegeshe.
Ati: “Kuva muri 2009 bava mu ntambara n’inyeshyamba baracyahangana n’ingaruka zabyo, natwe rero twahuye na Jenoside, ndetse n’intambara twazinyuzemo ariko tukabasha kwiyubaka, hari isano ishingiye ku mateka kandi twese tugomba kwigiraho,…kuba bashimye aho igihugu cyacu kigeze natwe twabyakiriye neza, hari byinshi na bo bakeneye kutwigiraho.”
Col Jill Rutaremara yongeyeho ko igihe cyose Sri Lanka yasaba u Rwanda imikoranire mu bya gisirikare batabyanga, ariko ngo habanje kurebwa ku nyungu ibyo bihugu byombi byaba bifitemo.
Ba-Ofisiye ba Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda ni 16, uru ruzinduko bakomeje kugirira mu Rwanda rwatangiye ku wa 9 Kanama, rukaba ruzasozwa ku wa 22 muri uku kwezi. Bakomeje gusura ahantu hatandukanye nyuma yo gusura Inteko Ishinga Amategeko.
Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze
from UMUSEKE http://ift.tt/2vDfO2I
No comments:
Post a Comment