Perezida Trump yahaye imbabazi umupolisi wahamwe n’icyaha cy’agasuzuguro

Perezida wa  leta Zunze Ubumzwe za Amerika Donald Trump yahaye imbabazi uwahoze ari umuyobozi wa polisi muri leta ya Arizona wahamwe n’icyaha cy’agasuzuguro.

Joe Arpaio, w’imyaka 85, yahamijwe icyaha n’urukiko nyuma yo gusuzugura umwanzuro warwo wamutegekaga guhagarika ibikorwa byo kwibasira abashoferi b’abimukira nkuko BBC yabitangaje.

Byari byitezwe ko agomba gukatirwa igihano mu Kwakira uyu mwaka. Ariko perezida Trump yari yaciye amarenga ko ashobora kumugirira imbabazi igihe yajyaga mu mujyi wa Phoenix ku wa Kabiri.

Arpaio mu gushimira Trump yavuze ko guhamwa n’icyaha byari bifite impamvu za politike byakozwe n’abahoze mu rwego rw’ubucamanza ku butegetsi bwa Obama.

Yagize ati “Ntaho nzajya, yirinda kwemeza cyangwa guhakana niba azongera kwiyamamariza kuyobora polisi bita sheriff.

Trump yakunze gushimagiza uyu mugabo wateje impagarara cyane kubera ubukana bwe ku kibazo cy’abimukira.

Mu gihe cyo kwiyamamaza muri 2016, Arpaio yagaragaye ari kumwe na Trump amwita umukandida “w’amategeko n’umurongo ugororotse”.

Mu itangazo ryasohowe risobanura imabazi, Trump yagize ati”Ubuzima n’umwuga bya Arpaio watangiye ku myaka 18 igihe yiyandikishaga mu gisirikare nyuma y’intambara ya Koreya byerekana urugero rw’ubwitange bwo gukorera rubanda. Mu gihe cy’akazi ke nk’umuyobozi wa polisi, Arpaio yamye arinda rubanda ibyaha ndetse n’abimukira batemewe n’amategeko.”

Muri Nyakanga 2017, yahamijwe icyaha cyo kurenga ku ibwirizwa ryo muri 2011 igihe yabuzwaga gufunga abimukira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xlUaiy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment