Perezida Mugabe yerekeje muri Afurika y’Epfo gukurikirana iby’umugore we wakubise muntu

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe ari muri Afurika y’Epfo ku buryo butunguranye, aho yagiye gukurikirana ibibazo by’umuryango we birimo iby’umugore we uherutse gukubitirayo umwana w’umukobwa ndetse n’iby’abahungu be bavugwaho imyitwarire idahwitse.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Mugabe yari ategerejwe muri kiriya gihugu kuwa Gatandatu, aho yari kuzaba yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu ijyanye no guteza imbere abaturage, ariko we akaba yahisemo kugenda none ngo abanze akurikirane ibyo bibazo.

Uyu mukambwe w’imyaka 93 y’amavuko yigiriye muri Afurika y’Epfo mu gihe ku munsi wok u cyumweru umugore we, Grace Mugabe yari yo yagiye kureba abahungu be babayo agasiga anakubitiyeyo umwana w’umukobwa yari asanze mu ihoteli imwe n’iyo abahungu be babamo.

Grace Mugabe w’imyaka 52 y’amavuko watashye nyuma akongera akishyira Polisi y’Afurika y’Epfo ngo imushyikirize inzego z’ubutabera zimuce ibihano ku byaha yari akurikiranyweho byo gukubita no gukomeretsa umwana w’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yari yasanganye n’abahungu be muri kiriya gihugu, nyuma akongera akarekurwa ariko yamaze kwitaba.

Abana 2 b’abahungu ba perezida Mugabe baba muri Afurika y’Epfo ku mpamvu z’amasomo, ariko amakuru atambika kenshi akagaragaza kuko bafite imyitwarire itabereye abana bo kwa Perezida.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2w4nJam
via IFTTT

No comments:

Post a Comment