Abazakora ikizami cy’ubuforomo n’ababyaza bashobora kwishyura cg ntibishyure

Julie Kimonyo ukuriye Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza

Itangazo ryasohotse tariki 10/08 ribwira abitegura gukora ikizamini cyo kwinjira mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza ryabasaba kwishyura amafaranga ibihumbi mirongo ine. Itangazo rishya umukuru w’uru rugaga yasomeye Umuseke uyu munsi ryumvikanisha ko aba bantu bashobora kwishyura cyangwa ntibishyure.

Julie Kimonyo ukuriye Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza

Julie Kimonyo ukuriye Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abanyeshuri ba Kaminuza bamugejejeho iki kibazo binubira amafaranga basabwa yo kwinjira muri uru rugaga no gukora ikizamini barangije, yari 70 000Frw.

Yaba Minisitiri w’Ubuzima na Perezida Kagame bose bashyigikiye iby’iki kizamini, ariko Minisitiri avuga ko ayo mafaranga yagabanywa cyangwa akavanwaho.

Perezida we yavuze ko byashyirwa mu bikorwa mu buryo butavunanye hakajyaho uburyo binjira mu rugaga yenda bagafashwa kwishyura buhoro buhoro kuko baba aribwo bakirangiza amashuri.

Ikizamini Perezida Kagame yaragishyigikiye ariko ati “Ikibazo ni ukubikomeza… bigomba koroshywa ntibibe nko guhana umuntu umusaba amafaranga kandi atarabasha no gukora.”

Itangazo ryo ku itariki 10/08/2017 uru rugaga rwari rwasohoye ryanyuranyaga n’ibyo aba bayobozi basabye, ariko ryahise rihindurwa.

Julie Kimonyo Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’Abaforomo n’ababyaza uyu munsi yabwiye Umuseke ko abarangije ayo masamo bashaka kujya mu rugaga bateganya amafaranga ibihumbi 40 kugira ngo nibiba ngombwa bazayishyure bemererwe gukora ikizamini.

Mme Julie avuga ko ayo mafaranga asabwa ari akoreshwa mu gutegura no gukoresha ibyo bizamini.

Yavuze ari ko Urugaga rwabo nirubona andi mafaranga aturutse mu baterankunga abifuza gukora ibizamini batazishyuzwa ariya mafaranga.

Ngo niyo mpamvu abashaka gukora ikizami bateganya ariya mafaranga ibihumbi 40 buri wese akayatanga mu gihe batabonye abaterankunga ngo bategure icyo kizamini.

Ikizamini cy’abifuza kwinjira mu rugaga ngo kizaba tariki 11 Nzeri 2017. Abakandida bari hagati ya 800 na 1 000 nibo bifuza kugikora.

Mu Rwanda hari abaforomo n’abaforomokazi bagera ku bihumbi 12 n’ababyaza 1 800.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2fMSPgi

No comments:

Post a Comment