Intagondwa y’umuyisilamu ufungiwe kuba yarangije inyubako za kera i Timbuktu yasabwe n’ubucamanza kwishyura ihazabu y’ibyononekaye ibarirwa hafi kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’amayero.
Ahmad al-Faqi al-Mahdi yakatiwe imyaka icyenda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC muri Nzeri umwaka ushize nkuko Bwiza.com ibikesha BBC.
Yiyemereye ko yari ayoboye inyeshyamba zangije inyubako ndangamurage ahantu harinzwe n’umuryango w’abibumbye muri Mali mu mwaka wa 2012.
Uyu mwanzuro mushya w’abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ufashwe bamaze kwiga ukuntu abagizweho ingaruka n’icyo gitero bahabwa impozamarira.
Umucamanza wari uyoboye urubanza – Raul Cano Pangalangan – yavuze ko impozamarira ingana na miliyoi 2.7 z’amayero igomba guhabwa abaturage b’i Timbuktu barinze inyubako ndangamurage zaho.
Kubera ko Mahdi ari muri gereza kandi akaba nta mafaranga afite, amafaranga y’impozamarira azava mu kigega cya ICC kigenera impozamarira abahuye n’amarorerwa yakozwe n’abahamwe n’icyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wjvCZd
via IFTTT
No comments:
Post a Comment