Amakosa 5 akomeye atuma urukundo rusenyuka

Hari ubwo usanga abantu bakundana by’ukuri ndetse urukundo rwabo rukomeye ariko amakosa amwe n’amwe ugasanga ararusenye burundu. Menya ayo makosa kugirango utazayagwamo, urukundo rwawe na we rugasenyuka utabizi cyangwa utabishaka.

Dore amwe muri ayo makosa:

  1. Kumva ko uzategeka uko ukundwa

Akenshi hari abantu bumva ko bagomba kwishyiriraho uko bakundwa bigasa nkaho gukundwa kwabo aribo bagomba kubigiramo uruhare gusa. Aha rero bizasa nkaho ugukunda nta bwisanzure agufiteho bityo abe yanaguta yigendere.

  1. Ntugahore uratisha umukunzi wawe ubuzima wakuriyemo

Hari abantu biyangiriza urukundo ugasanga mu gihe afite uwo bakundana ahora amukangisha cyangwa amucyurira ashingiye ku buzima yaba yarakuriyemo akiri muto aho guha umwanya umukunzi we nyamara urukundo ntaho rushobora guhurira n’ubuzima bwite bw’umuntu. Ibi nabyo utabihagaritse byatuma umukunzi wawe aguta.

  1. Kumva ko ari wowe utekereza iby’ukuri

Aha ndagaruka ku bagabo benshi bumva ko ari bo bari mu kuri iyo hari igitekerezo kizanywe n’umukunzi we ngo bakiganireho. Rimwe na rimwe bahita bihutira kugifataho umwanzuro mu buryo bwo kwerekana ko ari we ufite ijambo rya nyuma nyamara ibi ntibishimisha abakobwa kuko bisa nko kubapfobya.

  1. Gushyira ibitekerezo byawe ku mibonano mpuzabitsina

Iki ni ikintu gikomeye gishobora kukwangiriza urukundo. Igihe uzumva ko umukunzi wawe igihe mubonanye cyose mugomba kuryamana bizatuma yibaza niba umukundira kumukoresha iyo mibonano cyangwa niba umukundira kuzabana nawe akaramata. Iki utagihinduye nacyo cyatuma ubura uwo wihebeye kubwo gukeka ko nta kindi umushakira.

  1. Kwiyitaho ku giti cyawe gusa

Iyo ufite umukunzi (inshuti) yishimira kukubona umeze neza kandi ukeye, ndetse ugaharanira ko nawe asa neza. Ibi ntibivuze ngo ugomba kumuha amafaranga kugirango ase neza uretse ko nabyo bibaye ngombwa wabikora ariko icyo uba usabwa ni uko mwaganira ku buryo yajya abigenza akagaragara neza.

Birababaza cyane kwisenyera urukundo ukazabimenya nyuma bitagifite igaruriro kandi rwose twari dufite urukundo nyakuri rugasenya n’udukosa tumwe na tumwe twashoboraga kwirindwa iyo hataza kubaho ubutamenya. Urukundo rero ni nk’ishuri ni uguhozaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana /bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2uU4Bbu
via IFTTT

No comments:

Post a Comment