Ibi bisasu bitatu Korea ya Ruguru yabirasiye mu Ntara yayo ya Gangwon bibasha kugenda km 250km nk’uko byemejwe na Korea y’Epfo.
Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya missile bitagera kure bigwa mu nyanja
Korea ya Ruguru yarashe igisasu cya rutura mu kwezi gushize (intercontinental ballistic weapon), yatangiye kuvuga ko ishobora kurasa ikirwa cya Guam gifatwa nk’ubutaka bwa Leta zunze Ubumwe za America.
America yavuze koi bi bisasu byarashwe na Kore ya Ruguru bitri bigamije kurasa ikirwa cya Guam, kiri mu Nyanja ya Pacifika.
Korea ya Ruguru irasa ibisasu igamije kwerekana ko idashyigikiye imyitozo ya gisirikare irimo gukorwa na Korea y’Epfo ifatanyije na America.
Ibihumbi by’ingabo za America na Korea y’Epfo bari gukora imyitozo bahuriyeho.
Ibisasu bya Korea ya Ruguru byarashwe ku isaha ya saa 06:49 zo muri Korea kuri uyu wa gatandatu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Korea y’Epfo.
America na Korea ya Ruguru bimaze igihe mu ntambara y’amagambo, America ishinja iki gihugu gushoza intambara y’intwaro z’ubumara, Korea ya Ruguru nayo igashinja America kuba ariyo ikurura ubushotoranyi.
BBC
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xlwk6c
No comments:
Post a Comment