Imodoka Yiroshe mu bantu mu gisagara ca Barcelone muri Esipanye.

Umuntu wari utwaye imodoka yo mu bwoko bw’ivani yayiroshye mu bantu mu mujyi wa Barcelone muri Esipanye. Abantu babarirwa muri mirongo bakomeretse.   Polise yashyize itangazo ku rubuga rwa Twitter ivuga ko “Impanuka ikomeye” yabereye i Las Ramblas. Ni intara isurwa na ba Mukerarugendo bagenderera umujyi wa Barcelone.   Polise yagose ako gace kandi abashinzwe serivisi z’ubutabazi bahageze.   Amakuru dukesha televiziyo y’Inyamerika CNN, ni uko abagabo babiri bitwaje imbunda binjiye muri Resitora ny’uko iyo modoka yiraye muri rubanda.   Polise ya Espagne iravuga ko gishobora kuba ari igitero cy’iterabwoba.

from Voice of America http://ift.tt/2v5iFhC
via IFTTT

No comments:

Post a Comment